Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Mu Bufatanye N’Abanyarwanda Mu Korora Inzuki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Amerika Mu Bufatanye N’Abanyarwanda Mu Korora Inzuki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 February 2024 1:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler aherutse gusura aborozi b’inzuki mu Karere ka Kayonza. Yavuze ko Abanyamerika bishimira ubufatanye butandukanye bafitanye n’Abanyarwanda harimo no korora inzuki.

Ubworozi Kneeder yasuye bukorerwa mu kigo Aubin Produce International Ltd cyohereza mu mahanga ibikomoka ku mbuto, imboga  n’ubuki.

Iki kigo gifitanye imikoranire n’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga  USAID Rwanda, binyuze mu mushinga witwa Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko.

Eric Kneeder yavuze ko yanyuzwe by’umwihariko n’ikoranabuhanga iki kigo n’abafatanyabikorwa bacyo bakoresha bigatuma ubuki bugera iyo bujya bumeze neza, bufite umwimerere n’ubuziranenge buranga ubuki.

Ati:“Ikintu gikomeye nashimye ni ugufasha aborozi kumenya neza aho ibicuruzwa byabo bikomoka ku buki byerekeza haba mu Burasirazuba bwo hagati, u Burayi, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ahandi. Abo muri ibi bihugu nabo baba  bashobora kumenya neza aho ubwo buki bwaturutse. Ni ubufatanye bw’ingenzi buri hagati y’Abanyamerika n’Abanyarwanda.”

Ikigo Aubin Produce International Ltd gifasha amashyirahamwe y’abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore bagaterwa inkunga y’ibikoresho n’ibindi bijyanye nibyo bahinga cyangwa borora umusaruro wamara kuboneka kikawubagurira.

Abavumvu basuwe muri Kayonza, ni abafashijwe kubona imizinga igezweho ituma babona umusaruro mwinshi.

Aba bantu bafite ikoranabuhanga rya QR bifashisha ku buryo ubuki bwoherezwa hanze n’iki kigo buba buzwi kuva ku mworozi w’inzuki kugeza ku muguzi wa nyuma uri iyo mu mahanga.B

Bituma ntawe ushobora kwiyitirira uwo musaruro cyangwa ngo awigane ku buryo byakwangiza icyizere abakiliya bafitiye ubwo buki buturuka mu Rwanda.

Ambasaderi Kneedler yaganiriye n’abafatanyabikorwa ba Aubin Produce International Ltd biganjemo abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore.

Ambasaderi yavuze ko ari ikimenyetso cy’iterambere ridaheza kandi rikwiriye gushyigikirwa.

Umuyobozi wa Aubin Produce International, Niyindorera Aubin Gershom yagize ati: “Byari iby’agaciro kwakira Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubuziranenge bw’umusaruro w’ubuki hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni intambwe ikomeye igamije kongerera ubushobozi aborozi no kwagura amasoko.”

Avuga ko ibyo bakora ku ruhande rumwe bihindura ubuzima bw’abaturage kuko kuva ku kilo kimwe kugera ku bilo bitanu babonaga mbere bakoresha imizinga gakondo kandi nabwo bigoranye, ubu bakaba babona ibilo 60 bigaragaza impinduka mu iterambere ry’umuturage.

Intego ihari ni uko ubu bufatanye bwafasha  u Rwanda kongera umusaruro w’ubuki ukava kuri toni 5200 wariho mu 2018 , ukagera kuri toni 8600 muri uyu mwaka.

TAGGED:AmerikafeaturedKayonzaUbuki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabire Victoire Yasubiye Mu Rukiko
Next Article Ubushinjacyaha Bwasabye Urukiko Kudaha Agaciro Ubusabe Bwa Ingabire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?