Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko mu ijoro ryakeye cyagabye ibitero byo kwirwanaho kuri Iran, ndetse ko cyarashe misile za balisitike n’indege zitagira abapilote (drones) zari zoherejwe na Iran zigana ku bwato no ku bihugu byo mu kigobe cya Gulf.
Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) bwavuze ko ibitero byagabwe ku kirwa cya Qeshm, kiri mu Muyoboro wa Hormuz byari bigamije kwihimura kuri Iran ni kuyikoma mu nkokora kuko yari ifite umugambi wo kugaba ibitero ku bindi bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Amakuru kandi avuga ko Iran yarashe misile ebyiri zigana muri Kuwait n’eshatu zigana muri Bahrain, ariko zose zaje gusenyuka cyangwa ziraraswa zitaragera ku ntego.
Iran yo yavuze ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika no kuri kajugujugu zayo biri mu gihugu cyo muri ako karere, ikoresheje misile na drones, mu rwego rwo kwihimura.
Abayobozi ba Kuwait batangaje ko umuntu umwe yapfuye, naho abarenga 60 barakomereka ubwo drones zagwaga ku nyubako zitandukanye zirimo n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kuwait.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait, Brigadier General Saud Abdulaziz Al-Otaibi, yavuze ko icyo gitero ari “ubugizi bwa nabi bwa Iran” mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kuwait yatangaje ko ibikorwa remezo bitandukanye, harimo n’ibigo by’abadipolomate, byayo byangiritse.
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika Centcom bwavuze ko igitero cyo ku kirwa cya Qeshm cyibasiye ikigo cya gisirikare cya Iran gishinzwe kugenzura ibikorwa byo ku butaka.
Yanatangaje ko Amerika yarashe drones eshatu z’intambara zari zoherejwe na Iran zigana ku bwato bw’abasivili bwashakaga kunyura mu mazi Iran ivuga ko igenzura.
Mbere yaho, Centcom yari yatangaje ko yarashe kandi igahagarika ubwato butwara peteroli bwari buri mu rugendo rugana muri Iran.
Ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zatangaje ko “guhungabanya umutekano w’umuhora wa Hormuz bizahenda cyane igisirikare cya Amerika cyagabye ibitero.”
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, abayobozi ba Kuwait na Bahrain bashinjwe kugira uruhare rutaziguye kandi rugaragara mu bitero byabaye mu ijoro ryakeye.
Iran imaze igihe igaba ibitero ku bikorwa bitandukanye muri Bahrain na Kuwait, aho Amerika ifite ibirindiro bya gisirikare.
Ibi byose bibaye mu gihe ibiganiro by’agahenge hagati ya Amerika na Iran byahagaze, ndetse n’amasezerano yari agamije kurangiza intambara akaba atarigeze agera ku ntambwe ifatika mu mpera z’icyumweru gishize.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, muri iki cyumweru yabwiye abamunenga ko “bakwiye gutuza bakareka impungenge”, avuga ko Iran “ishaka cyane kugirana amasezerano na Amerika”, akemeza ko ayo masezerano azagirira akamaro Amerika.
Ku wa Mbere, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, anenga ko Amerika ihora ihindura ibyo yiyemeje, igashyira izindi ngingo nshya kandi ziruhanyije.
Mu kiganiro cyatambutse ku wa Gatatu, Trump yavuze ko Iran “yamaze kwemera ko itazigera itunga intwaro za kirimbuzi.”
Yanavuze ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, afite uruhare muri ibyo biganiro.
Abajijwe niba yifuza guhura na Khamenei, yasubije ati: “Birashoboka ko tuzahura igihe runaka, bitewe n’uko ibintu bizagenda.”
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri ko abari mu mishyikirano batigeze basezeranya Iran gukurirwaho ibihano kugira ngo yemere kongera gufungura umuhora wa Hormuz.
Ati: “Ibyo twaganiriye na bo byose bishingiye ku kuba gukurirwaho ibihano byakorwa gusa ibi bikaba igihe hari impamvu yumvikana. Ibyo bihano byashyizweho kubera gahunda ya kirimbuzi ya Iran.”
Hagati aho muri Amerika hari abibaza igihe intambara iki gihugu kirwana na Iran izarangirira n’icyo mu by’ukuri igamije.

