Amerika Yabwiye Israel Kudahirahira Ngo Irwane Na Iran

Umunyamabanga wa Leta ya Israel ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yabwiye ubutegetsi bwa Israel kwirinda kujya mu ntambara yeruye na Iran.

Uyu muburo uje nyuma y’uko mu mpera z’Icyumweru gishize Amerika yatangije iperereza ryo kumenya uwaba yarashyize ahagaragara inyandiko z’amabanga akomeye zikubiyemo umugambi Israel yari ifite wo kuzatera Iran.

Blinken yabwiye abanyamakuru ati: “ Ubu byamaze ibyacu ko dukwiye kwirinda ko intambara aho igeze ubu yakwagukira ahandi. Ubu turi gukora uko dushoboye ngo turinde ko hari ibitero byava ahandi bikagabwa kuri Israel, aho byava hose”.

Blinken yabwiye abanyamakuru bamuhaye ikiganiro ubwo yavaga muri Saudi Arabia ko iyo ari yo ntego y’ubutegetsi bw’i Washington.

Yavuye i Riyadh agana i Tel Aviv muri Israel.

Mu kiganiro n’abo banyamakuru, Blinken avuga ko ubutegetsi bwa Yeruzalemu bugomba kumenya ko Amerika izakomeza kububa hafi, ariko nanone bukirinda kurikoroza ngo Iran yinjizwe mu ntambara yeruye na Israel.

Abayobozi ba Amerika bemeza ko kurwana na Hezbollah na Hamas ari inshingano za Israel kugira ngo irinde ubusugire bwayo ariko ko kwagura intambara ukinjizamo na Iran byaba ari ugutandukira.

Antony Blinken aravuga ibi mu gihe Israel ikomeje ibitero bikomeye kuri Hezbollah ndetse Hamas.

Hezbollah ikorera muri Lebanon naho Hamas ikarwanira muri Gaza.

Israel kandi yatangiye kurasa mu gace gasanzwe kari mu bigize umurage w’isi ka Tyre karinzwe na UNESCO.

Tyre ni umujyi wa Lebanon uri mu mijyi abanyamateka bavuga ko yatuwe mbere kurusha ahandi ku isi.

Israel iherutse gusaba abatuye muri aka gace kuhava byihutirwa kuko hari mu hantu ikeka ko abarwanyi ba Hezbollah bashaka kuzahungira bakahagira umutaka ubakingira ibisasu byayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version