Mu rwego rwo guhorera abasirikare bayo babiri baherutswe kwicirwa muri Syria, Amerika yagabye igitero gikomeye cy’indege cyibasiye ahandi 70 hakorera abarwanyi ba Islamic State.
Trump ubwe yemeje iby’iki gitero, avuga ko cyakoranywe imbaraga mu rwego rwo guhana abo barwanyi baherutse kwica abasirikare be babiri n’Umunyamerika w’umusivili wari ushinzwe kubasemurira.
Indege zakoreshejwe muri iki gitero zirimo na kajugujugu zikomeye ndetse n’izindi z’intambara zoherejwe n’ubwami bwa Jordan, inshuti ya Amerika mu gace Syria iherereyemo.
Kuri X, ingabo za Amerika zanditse ko muri kiriya gitero hakoreshejwe ibisasu 100 bya rutura, mu rwego rwo kwivuna umwanzi wishe abasirikare ba Amerika abateze igico hari tariki 13, Ukuboza, 2025, ni ukuvuga ko hashize iminsi irindwi bibaye.
Uretse inkambi abo barwanyi bari bakambitsemo, ibyo bisasu byasenye ahantu henshi babikaga intwaro, iki gitero bakaba bakise ‘Operation Hawkeye Strike’
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ingabo Pete Hegseth avuga ko ibyaraye bikozwe, ari ukwihorera atari ugutangiza intambara ku kindi gihugu.
Umugaba mukuru w’ingabo za Amerika witwa Admiral Brad Cooper we avuga ko igihugu cye kizakomeza guhigisha uruhindu abantu bose bakigirira nabi aho bazaba bari hose ku isi ndetse ngo n’icyo bizasaba cyose kizatangwa.
Hegseth ati: “ Nugirira nabi Abanyamerika, aho uzaba uri hose ku isi, uzamenye ko igihe wari usigaje ku isi kizakubera kibi. Tuzaguhiga tugufate tukwice nta mbabazi.”
BBC yanditse ko mu bahitanywe na kiriya gitero harimo umuyobozi mukuru wa Islamic State n’abandi barwanyi bayo benshi.
Gusa uruhande rw’uyu mutwe wahoze ukorana na Al Qaeda ya Oussama Bin Laden ntiruragira icyo rubitangazaho.
Mu gico cyatezwe abasirikare ba Amerika baherutse kwicirwa muri Syria, hari n’abandi bagenzi babo bahakomerekeye bikomeye nubwo uwabateze akabica nawe yahasize ubuzima.


