Icyamamare muri filimi z’Abanyamerika witwa Angelina Jolie yongeye kugaragara ari kumwe n’umuririmbyi witwa The Weeknd, abanyamakuru bakemeza ko uyu mugore w’imyaka 46 y’amavuko yishumbushije umusore w’imyaka 31 ukomoka muri Canada.
Mu rwego rusa no kujijisha, Angelina Jolie yageze muri resitora basangiriyemo atinze, bigasa n’aho bwari ‘uburyo bwo kuyobya uburari.’
The Weeknd (amazina ye y’ukuri ni Abel Tesfaye) yahageze saa mbiri n’igice za z’umugoroba.
Bamaranye amasaha abiri n’igice, nyuma barasohokana, bagenda begeranye k’uburyo byoroheye abafana babo n’abanyamakuru kubabona.
Bakomezanyije mu modoka ya The Weeknd, Jolie yicara inyuma, undi arayatsa bajyana mu rugo rwa Angelina Jolie rufite agaciro ka miliyoni 70 $.
Uru rugo barwita Bel-Air mansion.
Umubano wa Angelina Jolie na The Weeknd uvuzwe nyuma y’urubanza rumaze igihe uyu mugore aregana n’umugabo we Brad Pitt ndetse bikaba byari bigeze aho bagombaga gutandukana ariko hakazamo imbogamizi zo kumenya uzemererwa gukomeza kurera abana.
Bafitanye abana batanu batarageza imyaka y’ubukure abo ni Pax uffite imyaka 17; Zahara ufite imyaka 16, Shiloh ufite imyaka 15; n’impanga Vivienne bafite imyaka 13.
Ku rundi ruhande, Ugushyingo 2021 Pax ukomoka muri Vietnam azuzuza imyaka y’ubukure.
Umuhungu wabo mukuru witwa Maddox we afite imyaka 20 ubu yiga muri Kaminuza yitwa Yonsei University iba i Seoul muri Koreya y’Epfo.
N’ubwo ibigwi bya Angelina Jolie n’ibya The Weeknd bitageraranywa, ariko The Weeknd nawe afite ibigwi kuko aherutse guhabwa igihembo cyitiriwe Quincy Jones kiswe the Quincy Jones Humanitarian Award.
Uyu musore ufite inkomoko muri Ethiopia, yavuze ko kiriya gihembo ari cyo gihembo kiza kurusha ibindi byose yahawe mu buzima bwe.
Ubuzima bw’urukundo bwa Angelina Jolie…
Angelina Jolie yamaze gutandukana n’abagabo batatu bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abenshi babaga ari bagenzi be bakinanaga muri filimi zitandukanye.
Uwa mbere bashakanye ni Jonny Lee Miller bakinanye muri Filimi yiswe Hackers, baza gutandukana mu mwaka wa 1999 bamaranye imyaka itatu.
Jonny Lee Miller yaje gukorana na Angie( ni uko inshuti za Jolie zimwita) uyu akaba ari we wari uyoboye ifatwa ry’amashusho rya iriya Filimi yiswe A Place In Time yasohotse mu mwaka wa 2007.
Ntibyatinze Angelina Jolie akururwa na Billy Bob Thorton, aramwegukana nyuma yo gutera gapapu Laure Dern wateretwaga na Thorton.
Nyuma y’uyu mugabo, Angelina Jolie yakundanye na Brad Pitt ubwo bahuriraga muri filimi yiswe Mr. & Mrs. Smith.
Brad Pitt yari amaze igihe gito atandukanye na Jennifer Aniston mu mwaka wa 2005.
Jolie na Pitt babanye igihe kirekire kurusha abandi bagabo bose Angelina yakunze.
Bamaranye imyaka 12.
Angelina Jolie( ufite ibitsina bibiri, bisexual) yavuzweho kandi gukundana na Anton Schneider, Jenny Shimizu, Timothy Hutton, Misty Cooper, Colin Farrell, Val Kilmer, Taye Diggs na Wyclef Jean.
Ubuzima bw’urukundo bwa The Weeknd..
Nta muntu n’umwe urashakana na The Weeknd mu buryo bwemewe n’amategeko ngo basezerane.
Icyakora yakundanye n’ibyamamare bikomeye bibiri birimo Bella Hadid, uyu akaba umunyamideli ukomeye ufite inkomoko muri Palestine.
Bakundanye mu mwaka wa 2015.
Ikindi cyamamare bakundanye ni Serena Gomez mu mwaka wa 2017.
Mu mwaka wa 2016 nibwo yatandukanye na Bella Hadid ariko muri Kanama, 2019 barasubiranye.
The Weeknd yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo n’izo yaririmbaga arenguriza kuri bariya bakobwa bakundanye ntibirambe.
Izo ndirimbo zirimo Privilege, Try Me, Hurt You, Call Out My Name, Wasted Times na Heartless.