APR BBC Yatwaye Igikombe Cy’Igihugu Cya Shampiyona Ya Basket

Umukino wa nyuma wa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda waraye uhuje APR BBC na Patriots REG BBC warangiye APR itsinze ku manota 77-59 ihita itwara igikombe cya Baskeball.

Ikipe  ya gatatu yabaye Patriots itwara umwanya wa gatatu itsinze Espoir BBC amanota 77-59.

Iyi mikino yaraye ibereye muri Lycée de Kigali.

Umukino wabanje ni uwabaye saa kumi n’ebyiri, Patriots isezererwa na APR BBC muri 1/2 yari ihanganye na Espoir BBC yasezerewe na REG BBC.

Patriots BBC yo yatwaye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 77-59.

Umukino wakurikiyeho ni uwa  nyuma wahuje REG BBC na APR BBC.

Byagaragaraga ko REG BBC yashakaga kwihimura kuri APR kuko yigeze kuyitsinda muri Shampiyona, icyo gihe hari taliki 31 Nyakanga 2024, ikaba yarayitsinze ku manota 77-75.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR BBC  iri imbere n’amanota 54-50, ariko abakunzi ba REG BBC bakomeje icyizere cy’uko bari bugombore.

Iki cyizere cyayoyotse ubwo agace ka gatatu karangiraga irushwa amanota 27 icyo gihe APR ikaba yari iyoboye n’amanota 87-60.

Umukino warangiye APR BBC yongeye gutsinda REG ku manota 110-92.

APR BBC yahise ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka gatanu izaba mu minsi iri imbere.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version