APR FC Irashaka Kwereka Umuryango Abakinnyi B’Ingwizamurongo

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ko mu gihe batisubiye ho hari impinduka zazakorwa kandi zikazagira abo zikoraho.

Abo bashobora kuzirukanwa mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

APR FC imaze iminsi ititwara neza mu mikinire n’ubwo ari yo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona mu buryo bw’agateganyo nyuma y’imikino 25 imaze gukinwa.

Imikinire yayo idahwitse yatumye igabana amanota na Gasogi United nyuma y’uko aya makipe anganyije mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona.

- Advertisement -

Kubera iyi mpamvu ndetse n’izindi, ku wa Mbere tariki 17, Mata, 2023, umuyobozi wa  APR FC, Lt Général Mubarakh Muganga yatumije inama yari igamije gusasa inzobe no kunenga abakinnyi kubera umusaruro muke bamaze iminsi batanga.

Iyi nama yabereye ku Kimihurura.

Gen Muganga yabanje kubasuhuza ariko abibutsa ko yaba ubuyobozi ndetse n’abakunzi b’ikipe batishimye.

Byatumye ababwira ko niba batisubiyeho, bamwe bizabakoraho kandi bidatinze.

Gen Muganga ati: “Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko muri kwitwara. Haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose ni ho bishingiye.”

Avuga ko batangiye gushidikanya ku bushobozi bwa bo [abakinnyi], kandi barabazanye bababonamo ubushobozi.

Uyu musirikare mukuru yabibukije ko ubwo bazanwaga muri APR FC, hari abandi basohokagamo bangana na 17.

Nabo bazize umusaruro muke.

Ati “N’ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’ Ingabo z’ igihugu.”

Arangiza ijambo rye, Umuyobozi wa APR FC yongeye kubibutsa ko intego yayo ari ugutwara ibikombe uhereye ku bikinirwa imbere mu gihugu.

Yabasabye  kwisubiraho bagakora akazi neza n’aho ubundi ngo ntibazatinda kugerwaho n’ingaruka z’ibyemezo bazafatirwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version