Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Arsenal Yatanze Icyizere, Amaso Ahanzwe PSG Na Lionel Messi Muri ‘Visit Rwanda’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Arsenal Yatanze Icyizere, Amaso Ahanzwe PSG Na Lionel Messi Muri ‘Visit Rwanda’

Last updated: 15 August 2021 4:21 pm
Share
SHARE

Umusaruro wa rutahizamu mushya wa Paris Saint Germain (PSG), Lionel Messi, uhanzwe amaso uhereye ku bitego azatsinda, imipira azatanga ivamo ibitego cyangwa mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwa #VisitRwanda.

Ku wa 4 Ukuboza 2019 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na PSG, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo ndetse n’uwo yambara mbere y’imikino.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y’uko muri Gicurasi 2018, u Rwanda rwasinyanye andi na Arsenal F.C. yo mu Bwongereza, agamije kumenyekanisa u Rwanda nk’icyerekezo cy’ishoramari n’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Ariella Kageruka, yavuze ko kuva u Rwanda rwatangira gufatanya n’ariya makipe hari umusaruro umaze kuboneka.

Ati “Kuva icyo gihe dutangira ubu bukangurambaga bwa Visit Rwanda (na Arsenal) imyaka itatu irashize, twabashije kugira umusaruro waturutse mu kumenyekana mu itangazamakuru wavuye kuri miliyoni £36 nk’amafaranga tuvana muri Visit Rwanda, ubu amaze kurenga miliyoni £77.”

“Tugitangira ubu bukangurambaga twigeze gukora igenzura, abantu 71% ntabwo bari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo, uyu munsi abasaga 51% bazi ko u Rwanda ari igihugu cy’ubukerarugendo.”

Mu bufatanye na Arsenal harimo n’ibijyana n’umuco

Amasezerano na Arsenal F.C. yarangiye muri Gicurasi, ndetse hari amakuru ko ibiganiro byo kuyongera bigeze kure, akazakomeza kugeza mu 2023.

Biranashoboka ko yazageza mu 2025 nta mafaranga u Rwanda rwongeyeho, kubera ibihombo byatewe n’icyorezo cya COVID-19 nk’uko The EastAfrican yabitangaje. 

Amasezerano na PSG yahuye na COVID-19

Ku ruhande rwa Paris Saint Germain ntabwo byagenze uko byari byitezwe kubera COVID-19.

Kageruka yavuze ko amasezerano amaze gusinywa, nyuma y’amezi atatu gusa hahise haza icyorezo cya COVID cyatumye u Rwanda rushyiraho Guma mu rugo.

Ati “Twagize ibihombo mu mafaranga n’imibare y’abasuraga u Rwanda byagabanyutseho 76%, bivuze ko uyu munsi tutavuga ko twagize inyungu runaka twahita duhuza ako kanya n’ubufatanye na PSG.”

“Ariko dukomeje kuba icyerekezo cyiza ku isi, kandi dukomeje kwakira ba mukerarugendo baturutse hirya no hino.”

Yavuze ko ishoramari ririmo gukorwa muri Visit Rwanda muri ibi bihe rikorerwa ahazaza h’ubukerarugendo, aho kuba inyungu y’ako kanya.

Uruhare rwa Lionel Messi

Mu minsi ishize nibwo abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi baguye mu kantu ubwo bamenyaga ko Lionel Messi agiye kuva muri FC Barcelona, yari akiniye imyaka 21.

Yahise asinya muri muri PSG amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwaho uwa gatatu, ku mushahara wa miliyoni $41 ku mwaka. Hiyongeraho miliyoni $30 yahawe kugira ngo asinye muri iyo kipe.

Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yahise atangaza ko amahirwe y’ubucuruzi uyu mukinnyi yazanye mu ikipe arenze kure ibyo yatanzweho.

Byahise byigaragaza, kuko agisinya, ku rubuga rwa PSG hashyizweho imipira 150,000 yanditseho Messi na nimero 30 mu mugongo. Mu minota irindwi gusa yose yari imaze kugurwa.

Byongeye, mu kanya nk’ako guhumbya abakurikira PSG kuri Instagram bavuye kuri miliyoni 19.8 bagera kuri miliyoni 40.2. Ubu twandikaga iyi nkuru bageze kuri miliyoni 47.1.

Imyenda yanditseho Messi niyo irimo kugurwa cyane ku isoko

Abo bose ni abashobora kubona ubutumwa bwa Visit Rwanda batumbagiye cyane kubera Lionel Messi, bivuze ko u Rwanda ruri mu nyungu.

Kageruka yagize ati “Urugero niba Messi yasinye muri PSG, twagize izamuka ry’abakurikirana ibikorwa byacu, ni imwe mu nyungu tugenda tubona uko tumenyekanisha u Rwanda.”

Ubufatanye n’andi makipe

Uretse Arsenal na PSG byasinyanye amasezerano n’u Rwanda, RDB iheruka gusinyana na Basketball Africa League. Mu irushanwa ryayo riheruka mu Rwanda, Patriots BBC yari yambaye Visit Rwanda.

Kageruka yavuze ko byatumye u Rwanda rurushaho kumenywa n’abantu benshi, ku buryo byatanze umusaruro ubarirwa muri miliyoni $5.

Mu bufatanye n’ariya makipe atandukanye hagenda hakorwa ibintu binyuranye mu kumenyesha u Rwanda, nk’aho abakinnyi bagaragaza ahantu nyaburanga mu Rwanda n’ibyiza biva mu Rwanda nk’icyayi, ikawa, ubuki n’ibindi.

Kugeza ubu umubare munini w’abakerarugendo u Rwanda rwakira bava muri Amerika no mu Burayi.

Mu gihe ibintu byari bimeze neza, abanyaburayibari bariyongereyeho 11%, mu gihe mu Bwongereza bazamute 17%.

Kageruka yakomeje ati “Dushobora kuzongera kugera kuri iyi mibare umunsi ibintu bizaba byasubiye ku murongo.”

 

 

PSG yambara Visit Rwanda mu myitozo
TAGGED:ArsenalfeaturedLionel MessiPSGRDB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege Ya Congo Airways Yagonganye Na Moto
Next Article Abatalibani Binjiye Mu Murwa Mukuru W’Afghanistan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?