Asaba Abajya Kwiga Mu Mahanga Kujya Bagaruka Bakubaka u Rwanda

Rwiyemezamirimo wize mu mahanga akaba afite ikigo gifasha abantu kujya kwiga hanze avuga ko abajya kwiga yo bagomba kuzirikana ko nta gihugu cyaruta u Rwanda bityo ko badakwiye gutindiganya kurugarukamo bakaruteza imbere.

Yitwa Benjamin Rukundo akagira ikigo Edupath gifasha abashaka kujya kwiga mu mahanga kubona ibyangombwa binyuze mu nzira zihuje n’amategeko.

Nubwo umubare w’Abanyarwanda biga mu mahanga bakagumayo ushobora kuba ari mucye ugereranyije n’abarugarukamo, ku rundi ruhande nabo bake bagumayo  Rukundo asanga bagombye kujya bagaruka mu rwababyaye.

Ati: “ Kujya kwiga mu mahanga ni byiza kandi bigira akamaro kuko bizamura ubumenyi bw’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye ariko nanone baba bagomba kugaruka mu rwatubyaye bakarukorera”.

Benjamin Rukundo

Rukundo avuga ko iyo abantu bize mu mahanga bakanahakorera akazi, bibazamurira ubumenyi mu byo bize kandi bikabaha n’ubunararibonye kuko baba bakorana n’abantu bakuriye kandi bigiye mu yindi mibereho.

Kuri we, ibyo ni akarusho gaterwa n’uko kwigira ku bandi biteza imbere imyumvire n’imigirire ya muntu.

Icyakora asanga ari ngombwa ko abamaze igihe runaka bigira kandi bakorera mu mahanga bagaruka mu Rwanda, bakarukorera, bagasangiza abandi Banyarwanda ku bumenyi bakuye hanze yarwo.

Iby’uko hari aboherezwa kwiga mu mahanga ntibagaruke biherutse no kugarukwaho n’Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’abakozi kwa muganga muri Minisiteri y’ubuzima witwa Dr. Nkeshimana Menelas.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu ntangiriro za Kanama Nkeshimana yagize ati:  “Hari abo twohereje muri Canada bose baherayo. Hari abandi twakuye muri UR bagombaga kugaruka bakaba abayobozi mu dushami tw’ubuvuzi dutandukanye, baragenda bose bageze igihe cyo gutaha bati ‘ntituzagaruka’.Abo baba ari ba bihemu”.

Dr.  Nkeshimana avuga ko Minisanté yasanze ari byiza ko abiga ubuvuzi babwigira imbere mu Rwanda.

Dr. Nkeshimana Menelas.

Uko bimeze kose kwigira muri za Kaminuza zo hanze y’u Rwanda ni ingenzi kuko ‘akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze’.

Nk’uko rwiyemezamirimo Benjamin Rukundo abivuga, ni ngombwa ko ubumenyi abantu bahaha hanze babugarukana mu Rwanda bakabukoresha kugira ngo bateze imbere igihugu cyabo.

Ikigo cye Edupath gifasha abantu kujya kwiga no kujya gukorera mu mahanga, kikabaha ubufasha bakeneye bwose bujyanye n’ibyemewe n’amategeko kugeza bageze iyo bajya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version