Ibiganiro By’Ubwongereza Na Amerika K’Ukwemera Ukraine Kurasa Uburusiya Byageze Kuki?

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer yirinze kwerurira itangazamakuru ku byo yaganiriye na Perezida w’Amerika Joe Biden ku byerekeye kwemerera Ukraine kurasa missiles mu Burusiya.

Ni missiles zikomeye zishobora kuraswa kure cyane imbere mu Burusiya zikaba zaratanzwe n’Ubwongereza.

Itsinda ry’abayobozi b’Ubwongereza rimaze iminsi rigiye i Washington kuganira n’ubuyoboz bw’Amerika ngo baganire kuri iki kibazo.

Abongereza basanze byaba ari iby’ubwenge kubanza kwemeranya n’Amerika ku ikoreshwa rya ziriya missiles ku Burusiya bikozwe na Ukraine.

Starmer yabwiye abanyamakuru ko yaganiriye na Biden ku ngingo nyinshi zirimo n’iza Ukraine, Koreya ya ruguru, Ubushinwa, Uburusiya n’ibindi bihugu.

Starmer yabwiye abanyamakuru ko yaganiriye na Biden ku ngingo nyinshi zirimo n’iza Ukraine

Yirinze kwerura ngo avuge niba Biden yamwereye ibyo yari yaje kumusaba.

Ku rundi ruhande, Abanyamerika bo bavuga ko bahangayikishijwe n’imikorere ya Iran na Koreya ya Ruguru kubera ibyo abayobozi b’ibi bihugu cyane cyane mu kuzamura ibyo gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Mu gihe Amerika n’Ubwongereza bari kwiga uko bakwemera Ukraine kurasa mu Burusiya, ubuyobozi bw’iki gihugu bwo buvuga ko kurasa imbere muri cyo ari ukwikoraho.

Abarusiya bavuga ko kubarasa ku butaka bwabo bizaba ikibazo gikomeye gishingiye ku ngingo y’uko Moscow izabifata nkaho OTAN/NATO yateye Uburusiya ku butaka bwabwo.

Mu gihe Putin atanga uwo muburo, ku ruhande rw’Abanyamerika bo babifashe nko kubakanga ngo badakomeza gukorana na Ukraine.

Uhagarariye Amerika mu biganiro birebana na Ukraine witwa Kurt Volker, yagize ati: “ Impamvu Putin avuga ibi ni ukigira ngo aduce intege, tureke umugambi wacu. Sintekereza ko ibyo avuga ari byo azakora koko cyangwa atekereza mu by’ukuri”.

Kurt Volker

Perezida Biden we avuga ko nta nicyo ajya atekereza kuri Vladimir Putin.

Kugeza ubu, Amerika n’Ubwongereza ntibaremera Ukraine kurasa mu Burusiya missiles bayihaye.

Uruhande rwa Ukraine rwo ruvuga ko kugira ngo Uburusiya bwemere amahoro ari uko nabwo bwaraswaho, bikabwereka ko na ‘Nyina w’undi abyara umuhungu’.

Ni ibyemezwa na Perezida wayo witwa Volodymyr Zelensky.

Intambara ya Ukraine n’Uburusiya yatangiye muri Gashyantare, 2022, ubu igiye kumara imyaka itatu mu mezi macye ari imbere.

Nyuma ya za gatebe gatoki zabaye muri iyi ntambara, ubu Ukraine irashaka kwemererwa n’inshuti zayo zikomeye kurasa missiles mu Burusiya aho ngabo zabwo zirasira missiles ku birindiro by’ingabo za Ukraine.

Icyakora kugeza ubu ntibiremerwa kuko Amerika n’inshuti zayo ikiga neza ngo irebe ingaruka ibyo byose bizagira niramuka ishoye OTAN mu ntambara n’Uburusiya.

Putin avuga ko Ukraine nirasa mu Burusiya ihawe missiles n’Abongereza bizaba bibi cyane.

Uburusiya ni igihugu gifite intwaro za kirimbuzi bityo kujya mu ntambara nacyo bikaba ari ibintu bidakwiye guhubukirwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version