Mu mwaka wa 2025 hari ibihugu by’Afurika biteganyijwemo amatora y’Umukuru w’igihugu, ay’Abasenateri, Abadepite n’abandi. Ahateganyijwe ay’Abadepite ni mu Burundi, muri Seychelles, muri Comores naho muri Togo bakazatura Abasenateri.
Côte d’Ivoire:
Ku byerekeye amatora y’Umukuru w’igihugu, aho twavuga hambere ni muri Côte d’Ivoire. Perezida uzaba ucyuye igihe Alassane Ouattara ntaremeza mu buryo bweruye niba aziyamamaza ariko hari abandi bamaze kubyerura barimo na Simone Ehivet Gbagbo, umugore wa Laurent Gbagbo wigeze kuyobora iki gihugu.
Abandi bavugwa ni Tidjane Thiam uyobora ishyaka rikomeye mu yandi atavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Parti démocratique de Côte d’Ivoire (PDCI).
Bivugwa ko, mu gushaka guhanganira uyu mwanya, Thiam azahura n’akazi kenshi ko kwigizayo Jean-Louis Billion uyobora ishyaka Rassemblement des houphouëtistes pour la démocratie et la paix (RHDP), uyu yarigeze no kuba Minisitiri w’ubucuruzi.
Cameroun
Muri iki gihugu hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu Ukwakira, 2025. Paul Biya usanzwe uyobora iki gihugu mu myaka 42 ishize, azongera yiyamamarize manda ya munani.
Biya asanzwe ayobora ishyaka Rassemblement démocratique du peuple camerounais (RDPC).
Jeune Afrique yanditse ko abasabye ko hari undi wazatanga kandidatire ngo arihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu ibyabo kugeza ubu bitigeze bihabwa agaciro.
Uwo bivugwa ko bazaba bahanganye ni Maurice Kamto, ayobora ishyaka Mouvement pour la renaissance du Cameroun (MRC), icyakora ishyaka rye ntiriramwemeza mu buryo budasubirwaho.
Mu mwaka wa 2020, iri shyaka ryanze kwitabira amatora.
Mu mezi make ashize, amatora y’Abadepite n’abayobozi b’inzego z’ibanze yari ateganyijwe muri Gashyantare, 2025 yimuriwe mu mwaka wa 2026 nyuma y’ay’Umukuru w’igihugu.
Guinée
Ukurikije uko ibintu byari biteganyijwe muri iki gihugu, tariki 31, Ukuboza, 2024 nibwo ubutegetsi bw’inzibacyuho bwari burangire.
Icyakora ushingiye ku ngingo y’uko ibintu byifashe muri iki gihe, wavuga ko ibyo bitagikunze kuko Komite iyoboye iki gihugu by’inzibacyuho nta bushake igaragaza bwatuma umuntu yizera ko uko ibintu byari biteganyijwe ari ko bizagenda.
Ubuyobozi bw’iki gihugu bwari bwarijeje CEDEAO ko iriya tariki izaba iyo gusubiza abasivili ubutegetsi.
Nta yindi tariki iratangazwa y’uko ibintu bizagenda ariko benshi mu banyapolitiki b’iki gihugu bavuga ko bifuza ko Mamadi Doumbouya ari we wakomeza kubayobora, ndetse akaba ari we uzatorerwa kuba Perezida wa Repubulika.
Ibi ariko bifite imbogamizi ishingiye ku mategeko kuko amategeko agenga iby’inzibacyuho atabyemera.
Jeune Afrique ivuga Mamadi Doumbouyaari gutegura kamarampaka ku ihundurwa ry’Itegeko nshinga, ikaba igomba kuba bitarenze umwaka utaha.
Gusa umushinga w’iri tegeko muri iki gihe ntubuza abasirikare bari ku butegetsi kwongera kwiyamamariza kubugumaho.
Tanzania
Mu Ukwakira, 2025 muri iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda hateganyijwe amatora y’Umukuru w’igihugu. Kugeza ubu Perezida Samia Suluhu Hassan niwe bivugwa ko azayitabira nubwo ishyaka rye ritarabyemeza.
Umwuka wa politiki muri iki gihugu ugaragaza ko mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta zikomeye ari ryo CHADEMA harimo intambara yo kumenya uzahangana na Samia hagati ya Tundu Lissu na Freeman Mbowe.
Muri Werurwe, 2021 nibwo Samia Suluhu Hassan yagiye ku butegetsi asimbuye Joseph Pombe Magufuli wari umaze gutabaruka.
Ibirwa bya Seychelles
Muri iki gihugu, umuntu uhabwa amahirwe yo kuzakiyobora mu myaka iri imbere ni umuganga witwa Patrick Herminie wo mu ishyaka United Seychelles.
Amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe kuzaba tariki 27, Nzeri, 2025, akazahurirana n’ay’Abadepite.
Mu byerekeye uziyamamariza kuyobora Seychelles, abagabo babiri nibo bivugwa ko bazahanganira uyu mwanya ari bo Patrick Herminie wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta na Wavel Ramkalawan usanzwe uyobora iki gihugu.
Misiri
Muri iki gihugu bitirira abami b’ibihangange bakiyoboye bitaga ba Pharaohs, biteganyijwe ko amatora y’Abasenateri n’ay’Abadepite azaba mu mwaka utaha
Icyakora nta tariki ntakuka y’igihe azabera iratangazwa.
Ibizava mu matora avuzwe haruguru, nibyo bizagena ubwiganze bw’ishyaka rya Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sissi watangiye kuyobora iki gihugu guhera mu mwaka wa 2014.
Uburundi
Tariki 05, Kamena, 2025 mu Burundi hazaba amatora y’abagize Inteko ishinga amategeko n’abayobora za Komini.
Bidatinze, ni ukuvuga tariki 23, Nyakanga, habe amatora y’Abasenateri hanyuma nyuma y’iminsi ibiri habe ay’abajyanama ku rwego rw’imisozi bita mu Gifaransa ‘Conseillers collinaires et de quartiers’.
Umwaka wa 2025 uzaba ari umwaka wa gatanu Evariste Ndayishimiye azaba amaze ku butegetsi yasimbuyeho Pierre Nkurunziza watabarutse.
Ishyaka rye CNDD-FDD niryo rifite ubuyobozi bwose bw’igihugu mu ntoki bityo bikumvikanisha ko ari we ‘ushobora’ kuzongera gutangwaho umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu igihe nikigera.
CNDD-FDD yatangiye kuyobora Uburundi mu mwaka wa 2005.
Ibirwa bya Comores
Abatuye ibi birwa nibo bazabanziriza abandi baturage ba Afurika kwinjira mu matora. Hazaba ari tariki 12, Mutarama, 2025, ayo akazaba ari amatora y’Abadepite, azakurikirwa n’amatora y’abayobozi ba za Komini azaba tariki 16, Gashyantare uwo mwaka.
Abatavuga rumwe na Leta basa n’abacitse intege kuko no mu mwaka wa 2020 basinzwe bityo bikaba bikekwa ko nta mukandida bazatanga cyangwa se wenda bakazamutanga hasigaye igihe gito ngo igihe cyo kwiyamamaza nyirizina gitangazwe.
Togo
Muri Togo ho bazabanziriza ku matora y’Abasenateri azaba tariki 02, Gashyantare, 2024, akazabanziriza gahunda ya kamarampaka ku ihindurwa ry’Itegeko nshinga itaravuzweho rumwe.
Gutora Abasenateri bizabanza gukorwa n’inararibonye zihagarariye abandi baturage, zatoranyijwe ku rwego rw’imijyi n’intara, aba bakazatora bibiri bya gatatu by’Abasenateri 62 bagize Sena ya Togo.
Abandi basigaye bemezwa na Perezida wa Repubulika, muri iki gihe akaba ari Faure Essozimna Gnassingbé.
Niwe kandi unugwanugwa kuzatorerwa kuyobora Inama nkuru y’igihugu ari nayo iba ufite ubutegetsi nyubahirizategeko mu biganza byayo.
Abatavuga rumwe na Leta bamaze gutangaza ko batazayitabira, bakavuga ko kuba hari ibyemejwe ko bikwiye guhinduka mu Itegeko nshinga ari igikorwa cyo guhirika ubutegetsi binyuze mu Itegeko Nshinga, ibyo mu Gifaransa bita Coup d’État constitutionnel.