Byose byatangiye mu mwaka wa 2018 ubwo Manda ya Uhuru Kenyatta (yari iya nyuma kuko zose zarangiye mu mwaka wa 2022) yatangiraga. Icyo gihe uyu mugabo yari afite umugambi wo gushakira Kenya isoko rinini muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, rigafatwa n’ibigo bya Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo nkawe ubwe.
Uhuru asanganywe ikigo kinini cy’ubucuruzi kitwa Brookside Dairy. Ni kimwe mu bindi.
Abazi Politiki y’ubukungu ya Kenya bemeza ko iki gihugu gifite umugambi w’igihe kirekire wo gushyiraho uburyo kizajya gicuruzanya n’Amerika n’Uburayi kinyuze muri DRC kuko ikora ku Nyanja ya Atlantique ku cyambu cya Matadi bikakibera akarusho kuko gisanzwe gikora no ku Nyanja y’Abahinde ku cyambu cya Mombasa.
Mu myaka hafi 10 yamaze ategeka Kenya, Uhuru yakoze uko ashoboye ngo ubu bucuruzi bushoboke ndetse mu mwaka wa 2017 yafunguye ku mugaragaro iyubakwa rya Gariyamoshi yahuzaga Mombasa na Nairobi, inteko ikaba yari uko izakomeza ikagera no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Kubigeraho ariko byasabaga kubanira neza Kinshasa kugira ngo nayo ibigire ibyayo.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Felix Tshisekedi yagiye ku butegetsi kuri manda ye ya mbere.
Na mbere y’uko atorwa idosiye y’imikoranire hagati ye na Kenyatta yari yaramaze kuyigira iye, ayishinga Vital Kamerhe.
Twanababwira ko nyuma y’uko amatora arangiye, Kenya yagize uruhare rugaragara mu kwemeza Tshisekedi na Kabila ko bakora ihuriro, ariko Tshisekedi akaba ari we Perezida wa Repubulika.
Icyo gihe Uhuru Kenyatta yohereje intumwa ye i Kinshasa ngo ibikurikiranire hafi.
Muri uwo mwaka iyi ntumwa yari Bwana Martin Kimani wari usanzwe ushinzwe kuyobora ikigo cya Kenya gishinzwe guhangana n’iterabwoba kitwa National Counter Terrorism Center (NCTC), ariko ubu ahagarariye Nairobi mu Muryango w’Abibumbye.
Mu myaka yakurikiyeho, ububanyi n’amahanga bwa Kenya bwakomeje kuba bwinshi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse mu mwaka wa 2022 ifungura icyo wagereranya na Ambasade nto i Goma.
Iki bakita consulat. Goma ni Umujyi ukoreshwamo Igiswayile kurusha Ilingala ryiganje henshi muri DRC.
Muri uwo mwaka kandi Kenya yakoze uko ishoboye ituma DRC ishyirwa mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, icyo gihe hari taliki 29, Werurwe, 2022 mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Nairobi iyobowe na Uhuru wari na Perezida w’uyu Muryango.
Intego yari iy’uko DRC irangiza kugeramo, ubundi Kenya igatangira koherezayo ibigo byayo by’ishoramari.
Mbere y’uko Kinshasa yakirwa mu buryo budasubirwaho muri EAC, hari ibiganiro byari byaratangiye bigamije ko imitwe yarwanyaga Tshisekedi ishyira intwaro hasi, ikamuyoboka cyangwa ikavuga ikindi ishaka.
Abasomyi ba Taarifa baribuka ko M23 yo yahejwe muri ibyo biganiro.
Icyakora umusaruro ibyo biganiro byatanze ntabwo ushamaje kuko n’ubu iyo mitwe igikomeje kurwana na Kinshasa.
Hari n’amakuru yavugaga ko hari amadolari($) yatanzwe na Uhuru ubwe ngo iriya mitwe yemere kuza mu biganiro kandi ibone uko ibaho mu gihe cyose yamaze muri Kenya iganira na Kinshasa.
Uko ibintu byarimo bisa n’ibiganisha ku byifuzo bya Nairobi ni ko n’ibigo by’ubucuruzi bya Leta cyangwa ibiyishamikiyeho byatangiye kugana muri DRC.
Aha twavuga nk’ikigo cy’itumanaho cya Kenya kitwa Safaricom, kikaba cyari gifite intego yo kuzatangira kuhacururiza telefoni zigendanwa.
Guhera mu mwaka wa 2021 hari ikindi kigo cyo muri Kenya kigenga ariko Leta ifitemo imigabane kitwa Kenya Electricity Generating Co(KenGen) nacyo cyatangiye gukorana na DRC ngo harebwe uko umutungo kamere uri mu Burasirazuba bwayo wabyazwa amashanyarazi kuko ibi Kenya ibizobereyemo.
Urwego rw’Amabanki narwo ntirwatanzwe!
Urwego rw’imari rwa Kenya narwo rwashakaga kugira ijambo rigari muri Banki za DRC ndetse Banki zo muri Kenya zikomeye nka KCB zihise zitangira kwiga uko zazahashora.
KCB niyo banki ya Kabiri nini muri Kenya.
Iyi banki yaje kugera kubyo yifuzaga, mu rugero runaka, mu mwaka wa 2022 ubwo hari mu Ukuboza, ubwo yaguraga 85% bya Banki yo muri DRC yitwa Trust Merchant Bank (TMB), ihinduka ishami ryayo.
Hagati aho nibwo Equity Bank( niyo Banki nini muri Kenya) yahise igera ku isoko rya DRC ndetse iyi yo yaguze imigabane myinshi muri Banki y’ubucuruzi ya Congo yitwa Banque Commerciale du Congo (BCDC) icyo gihe hari muri Nzeri, 2019.
Byatumye Equity muri DRC ihindura izina yitwa EquityBCDC, ikagira amashami 81 mu gihugu hose.
Ubusanzwe Equity Bank ikorera mu bihugu birindwi by’Afurika.
Imaze gushinga imizi muri iki gihugu, ba rwiyemezamirimo ba Kenya batangiye gutumirwa muri DRC ngo barebe aho bashobora gushora imari, kandi basanze ari henshi.
Uwa mbere waje muri iki gihugu ni umuyobozi wa Equity witwa James Mwangi wazanye na ba rwiyemezamirimo 26 barimo n’umuyobozi w’ikigo gitunganya ibikomoka ku buhinzi kitwa Bidco Africa n’undi washoye mu by’amacumbi ufite ikigo kitwa Optiven.
Baje bafite mu mavarisi yabo impapuro zerekana ko biteguye gushora Miliyari $1.5 muri DRC.
Aho Ruto aziye ibintu byahise bifata indi sura…
Nta gihe kinini cyahise ngo ibintu bihinduke. Aho William Ruto agiriye ku butegetsi, Uhuru Kenyatta wari waratangije uyu mubano, umubano nawo ukabyara izo ‘deals’ nawe akagenda, ibintu byatangiye kudindira.
Muri Kanama, 2022 nibwo Ruto yatsinze Odinga.
Kuva na kera na kare ntabwo yari asanzwe abanye neza na Tshisekedi ndetse bigahera akiri na Visi Perezida wa Uhuru.
Tshisekedi ntiyashiraga amakenga Ruto kuko yamushinjaga kuba inshuti ya Perezida Kagame w’u Rwanda ndetse na Perezida Museveni wa Uganda.
Mu rwego rwo kumwereka ko nta rwikekwe akwiye kumugirira, William Ruto yakoreye uruzinduko i Kinshasa mu Ugushyingo, 2022 ndetse akora uko ashoboye ngo EAC yemere ko hari ingabo zayo zijya mu Burasirazuba bwa DRC hagati y’impande zari zihanganye.
Aho niho hashingiwe umutwe wa East African Community Regional Force, EACRF.
Ububanyi n’amahanga bwa Kenya nibwo bwakoze uko bushoboye bwemeza ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw’isi ngo bitange agera kuri Miliyoni $30 yo gutuma ibikorwa bya ziriya ngabo bikorwa mu gihe zahamaze.
Hari n’andi agera kuri miliyoni ziri hagati ya 15 na 20 z’ama Euros yemewe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ngo azafashe mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC mu gihe kizakomeza no mu mwaka wa 2024.
Ibyo Uhuru yari yaratangije muri DRC nka deals z’ubucuruzi, Ruto we yabishyizemo imbaraga muri diplomatie yo kuhagarura umutekano.
Ibi bigaragarira no mu kuba yarafashe Colonel Shem Amadi amugira Ambasaderi we i Kinshasa, icyo gihe hari Ukwakira, 2023 asimbura rwiyemezamirimo George Masafu wari waragiyeyo guhera mu mwaka wa 2019.
Kugenda kwe kwahinduye byinshi mu mibanire ya Kenya na DRC.
Bidatinze hari ingabo za EAC zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Zikigerayo zatangaje ko zije kujya hagati y’abarwana aho kuba bamwe mu barwana.
I Kinshasa bari bazi ko zije kurasana na M23 ariko batungurwa no kumva ko zazanywe no kujya hagati impande zihanganye.
Byarakaje Tshisekedi ndetse asaba ko Umunya Kenya wari uziyoboye ataha gasimburwa na mugenzi we, utari usanzwe uzi ibibera iriya.
Uwagiye yari General Jeff Nyagah, asimburwa na General Alphaxard Muthuri Kiugu ariko DRC yo yifuzaga ko izo ngabo zayoborwa n’Umujenerali wayo.
Manda y’izi ngabo yaje kurangira mu mwaka ushize mu Ukuboza, 2023 bituma Perezida Tshisekedi ahitamo gukorana na SADC kurusha kwizera abo muri EAC.
N’ubwo ari uko Ruto yabigenje bikica icyerekezo cya Uhuru, uyu ntiyigeze acika intege.
Uhuru afite intego y’uko azishakamo Miliyoni $10 zo gushinga ikigo yise l’Uhuru Kenyatta Institute (UKI) kizakora uko gishoboye DRC ikagira amahoro kugira ngo, binyuze muri iyo nziza, Kenya izagire ijambo muri DRC.
Ku ruhande rwa Kenya ya Ruto, nayo iri kureba niba ntaho yahera mu masezerano yari asanzweho hagati ya Kinshana na Nairobi ngo ibe yakomereza aho Uhuru yagejeje ariko ikindi kibazo kiyongera ku byo twavuze haruguru ni ururimi rw’Igifaransa ba rwiyemezamirimo ba Kenya batumva na gato.
Kutumva Igifaransa ni imbogamizi kubera ko badashobora gusoma ngo bumve neza amategeko agenga ishoramari muri DRC.
Amwe muri ayo mategeko ateganya ko buri shoramari ryose rikorewe ku butaka bwa DRC rigomba guha Leta yayo imigabane runaka.
Kugira ngo haboneke ubwumvikane, hari bamwe mu ntiti zo muri DRC zahawe ikiraka cyo gusemurira abashoramari bo muri Kenya.
Ibi byose byatumye hari ibigo by’imari byo muri Kenya bidindira mu ishoramari byari byaramaze kwemeranya na DRC.
Gusa ntibyataye ikizere ahubwo bitegereje ko umwuka mwiza wa Politiki wazasugira ugasagamba muri DRC noneho ibya business bigasubukurwa.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko abashoramari ba Kenya bari kwiga batuje uko bazashora imari mu Ntara ya Katanga aho kugira ngo babure byose nk’ingata imennye.
Hagati aho Kenya kandi ifite intego yo gufungura agashami ka Ambasade yayo i Lubumbashi mu gihe gito kiri imbere.
Katanga bayikundiye ko ituranye na Zambia( igihugu gikoresha Icyongereza) kandi ikaba itekanye ugereranyije na Kivu zombi.
Kenya ivuga ko yaba ihiniye muri Katanga mu gihe igitegereje ko inkubi ihuha muri za Kivu icubya ubukana.