Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Avuga Ko Umugore Wubakiwe Ubushobozi Mu By’Imari Atandukana N’Ubukene
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Avuga Ko Umugore Wubakiwe Ubushobozi Mu By’Imari Atandukana N’Ubukene

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2024 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Valerie Mukabayire
SHARE

Valérie Mukabayire abinyujije mu kigo Progetto Rwanda ahagarariye mu Rwanda avuga ko iyo abakoraga uburaya cyangwa bacuruza agataro bahawe imibereho, izo ngeso mbi bazireka. Uyu mubyeyi yamaze igihe kirekire ayobora AVEGA ku rwego rw’igihugu, akaba yarasimbuwe na Kayitesi Immaculée

Yemeza ko abenshi mu bagore bakora ibyo bintu akenshi babiterwa n’amaburakindi.

Abagore bahoze muri ibi bintu nabo bavuga ko babiterwaga no kwishakira imibereho no kuyishakira abo bibarutse.

Jeannette Doruwera agira ati: “ Mfite abana batandatu n’undi ndera wa karindwi. Abo bana mbarera njyenyine, nta mugabo. Umugabo nahoranye twabyaranye abana batatu, abandi batatu mbabyara kubera ubuzima bubi nari mfite”.

Avuga ko iyo inzara yamuryaga, hakagira umubwira ngo aze amuhe icyo abana barya yaragendaga, akamutera inda, kugeza ubwo abana babaye batatu.

Doruwera avuga ko ikindi cyamuteye kubyara abana benshi kuri kiriya kigero ari uko atari azi uburyo bwo kuboneza urubyaro yise ONAPO.

ONAPO iyi ikaba imvugo yavugwaga n’abaturage bakomoza ku kigo kitwa Office National de la Population mu mpine bitaga ONAPO kikaba cyarashinzwe mu mwaka wa 1981.

Inshingano zacyo harimo gushishikariza abantu kumenya kuboneza urubyaro, Abanyarwanda baza kubyuririraho bavuga ko kuboneza urubyaro ari ‘ukujya muri ONAPO’.

Jeannette Doruwera ashima ko nyuma yo guhabwa inkunga na Umushinga Progetto Rwanda yatekereje uko yakwiteza imbere, ashinga iduka rito( Butiki) kugira ngo rimwinjirize.

Yemeza ko iyo arebye uko ahagaze muri iki gihe, asanga gukora ari ingenzi kuko biteza imbere nyirabyo, bigatuma atandavura.

Umushinga wamuteye inkunga awushimira ko watumye aba umugore urya ‘ibyo yavunikiye, atiyandaritse’.

Niyongira Nadine we avuga ko yari asanzwe azunguza agataro.

Kuzunguza agataro ni ubucuruzi bw’imbuto n’imboga bukorwa n’abagore cyangwa abakobwa b’amikoro make.

Kubera ko ari ubucuruzi budasora, ntibwemewe n’amategeko bityo ababukora bahora mu birukankanwa na Polisi.

Niyongira yemeza ko yaje gutangira gukorana n’abo mu kigo cyateye inkunga mugenzi we twavuze haruguru, kimuha ayo gushora, ubu afite iduka.

Kugira ngo yiteze imbere, byasabye ko abona igishoro n’ubumenyi bw’uko imishinga ikorwa kugira ngo atazapfusha ubusa amafaranga.

Ati: “ Nahoraga nsimbukana na Polisi, uyu munsi bakamfungira kwa Kabuga, ejo nkajya aha n’aho, ariko ubu meze neza ndacuruza nateye imbere”.

Niyongira Nadine afite iduka muri Gikondo mu Karere ka Kicukiro

Yemeza ko uko wongera mu mutwe ari nako wongera imari.

Gufasha umwana utaha mu muryango ukennye nta musaruro bitanga…

Valérie Mukabayire uyobora Progetto Rwanda avuga ko ku ikubitiro intego yabo ‘itari’ iyo gufasha abagore ahubwo ‘yari’ iyo gufasha abana.

Imishinga ya kiriya kigo ikorera mu Karere ka Kicukiro no mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Avuga ko intego yabo y’ibanze ari ugufasha imishinga y’abana b’incuke bava mu miryango itishoboye.

Abana bigishwa mu buryo bwiza butuma bakura neza.

Nyuma yo gusesengura basanze iyo umwana yize neza, agahabwa ibyo akeneye byose ariko yataha iwabo akahasanga ubukene, ibyo yakuye ku ishuri bimubera impfabusa.

Ati: “Niho havuye igitekerezo cyo gufasha ba Mama babo, ari bo bariya bagore bagize itsinda uyu munsi ryishimiye ibyo bagezeho”.

Abo bagore bari hagati ya 70 na 80 bahawe ibyo bakeneye byose birimo n’amafaranga ‘afatika’ yo gukora imishinga ibateza imbere.

Mukabayire avuga ko imwe mu mpamvu zituma ikibazo cy’abagore bacuruza agataro kidacika, abandi nabo bagakora uburaya, ari ubukene bwabazonze.

Yemeza abo bagore bahitamo gufungwa aho kugira ngo abana babo bicwe n’inzara cyangwa indwara.

Gucuruza agataro bikorwa n’abagore kugira ngo abana babo babone icyo bararira

Kugira ngo iki kibazo gikemuke, Mukabayire avuga ko kububakira ubushobozi mu mari no mu bumenyi ari byo byagabanya iki kibazo.

Ni umuti avuga ko waba urambye kuko abo bagore bajya muri ibyo bikorwa bashaka amaramuko.

Guverinoma y’u Rwanda ifite imishinga ikoranamo n’abafatanyabikorwa bayo igamije kugabanya ubukene mu bagore no mu rubyiruko.

Ibi byiciro by’Abanyarwanda biri mu bikunze kuvugwa n’abahanga ko bitazamuka cyane mu iterambere.

Gutoza abagore n’urubyiruko gukora imishinga mito n’iciriritse bakoroherezwa kugera ku mari biri mu ngamba zibafasha kwivana mu bukene gahoro gahoro.

TAGGED:AbagoreAgataroAVEGAKicukiroMukabayireNgomaUbukene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana Bakwiye Gukurana Indangagaciro Za Kimuntu- Jeannette Kagame
Next Article Trump Yahaye Akazi Elon Musk 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?