Avugwaho Gutanga Ruswa Ya Frw 50 000 Ngo Asubizwe Moto Ifite Amande Ya Frw 635 000

Mu Karere ka Kamonyi haherutse gufatirwa abagabo babiri nyuma y’ukop ngpo bahaye umupolisi ishinzwe umutekano  mu muhanda ruswa ya Frw 50 000 ngo abasubize Moto yabo. Iyi moto yari imaze amezi abiri ifashwe basuzumye basanga nyirayo arimo amande ya Frw 635 Frw.

Umwe mu bafashwe ni umusekirita ukorera mu Mujyi wa Kigali.

Nyiri moto yabonye amaze gufatwa aramutekerereza, asa n’umugisha inama undi abyumvise amubwira ko hari umupolisi baziranye, ko yazamumugezaho bakamuha ‘akantu’.

Yamubwiye gushaka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 bakabimugiramo ikarekurwa.

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire avuga ko guhera tariki ya 3 Kanama, 2021 saa saba z’amanywa ari bwo nyiri iriya moto yatangiye guhamagara umupolisi wari wafashe moto amubwira ko hari amafaranga ashaka kumuha akabarekurira moto yafashe.

Uwo mupolisi yaramwemereye, basezerana aho baza guhurira akayamuha.

Ku rundi ruhande, ariko uyu mupolisi yari yateguye uburyo baza gufatirwa mu cyuho bazanye ayo mafaranga.

SP Kanamugire ati: “Umupolisi yakomeje kuvugana n’uriya nyiri moto bavugana aho amusanga mu Karere ka Kamonyi. Habanje kuza wa musekirite azanye ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuko ngo yari yabwiye Nzanana ko atabona ibihumbi 100 kuko nawe yari yamuhaye  ibihumbi 30 kugira ngo amuteretere umupolisi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze uriya mugabo yafatiwe mu cyuho arimo gutanga iyo ruswa, akaba yarafashwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uwo munsi.

Amaze gufatwa hahise haza na nyirimoto nawe ahita afatwa.

Yibukije abantu bagifite imyumvire yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi kubireka kuko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi Polisi y’u Rwanda ikaba iri mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa.

Ngo uzajya agerageza guha ruswa umupolisi azajya ahita amwifatira ako kanya.

Abafashwe baremera icyaha bakanagisabira imbabazi, bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira bakorerwe idosiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version