Ba Rwiyemezamirimo 26 Bo Muri Amerika Bari Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye ba rwiyemezamirimo 26 bagize Umuryango witwa Young Presidents Organization . Bari mu rugendo bazakora mu bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda nk’uko urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu rubitangaza.

Umuryango, Young Presidents’ Organization, ni umuryango w’Abanyamerika ba rwiyemezamirimo urimo abanyamuryango 29,000 hirya no hino ku isi mu bihugu 130.

Washinzwe mu mwaka wa 1950 ushingirwa ahitwa Rochester muri Leta ya New York.

- Advertisement -

Uwawushinze yitwa Ray Hickok akaba yari afite imyaka 27 y’amavuko.

Inama yawo ya mbere y’uyu muryango yateranye mu mwaka wa 1950 ibera ahitwa Waldorf Astoria muri New York.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version