BAL Igarutse Muri Kigali Arena

Taliki 28, Mata, 2022 muri Kigali Arena hazatangira imikino ya nyuma y’irushanwa ry’imikino ya Basketball. Abategura iyi mikino baraye bakoze inama hifashishijwe ikoranabuhanga basanga imyiteguro imeze.

Ni Inama yanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Hon Albert Kalisa hamwe na Amadou Gallo Fall uyobora iri rushanwa ku rwego rw’Afurika ndetse n’abayobozi bari bahagarariye Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Albert Kalisa yavuze ko guhuza siporo n’ubukerarugendo ari imwe mu nkingi zizamura ubukerarugendo kandi byombi bikagirira igihugu akamaro mu ngeri zitandukanye.

- Advertisement -

Ati: “ Siporo n’ubukerarugendo ni ingenzi mu mu buzima bw’Abanyarwanda kandi mu ngeri zose. Dufite inshingano zo gufasha Abanyarwanda gukomeza kwishimira kwereka abanyamahanga umuco wacu kandi tukabikora mu gihe cyose baje gukinira mu Rwanda.”

Umuyobozi wa BAL Bwana Amadou Gallo Fall nawe yavuze ko gukorana na RDB mu mitegurire n’imikurikiranire ya ririya rushanwa.

Fall ati: “ U Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu by’intangarugero mu guteza imbere ubukerarugendo. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gutuma ubukerarugendo bw’Afurika butera imbere, bukaba ubukerarugendo budaheza kandi burimo guhanga udushya hagamijwe kwerekana ibyo uyu mugabane ufite.”

Abayobozi bari bitabiriye iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

Imikino ya BAL izitabirwa n’amakipe umunani harimo na REG y’u Rwanda iherutse kuza ari iya mbere mu mikino y’amajonjora aherutse kubera muri Senegal.

Kugeza ubu REG BC yo mu Rwanda niyo ya mbere, igakurikirwa na US  Monastir yo muri Tunisia, hagakurikiraho AS SALE yo muri Maroc.

Andi makipe yitwaye neza muri kiriya gihe ni SLAC (Seydou Legacy Athlétique Club) y’i Conakry muri Guinea, igakurikirwa na Clube Ferroviário da Beira y’i Beira muri Mozambique nyuma hakaza Duke Blue Devils yo muri Cameron.

Amarushanwa y’amajonjora aheruka yarangiye  ku wa Kabiri taliki 15, Werurwe, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version