Bamporiki Yahawe Imbabazi Za Perezida Wa Repubulika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye ahaye imbabazi Edouard Bamporiki na (Rtd) CG Emmanuel Gasana bari barafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Muri Mutarama, 2023 nibwourukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga milioni 30.

Urwego rw’ubugenzacyaha rwahise rwemeza ko Bamporiki yahise ajyanwa muri gereza ya Kigali i Mageragere nyuma y’umwanzuro w’urukiko.

Yari yahamijwe ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.

Umwunganizi we Me Evode icyo gihe yabwiye BBC ko ubujurire mu rundi rukiko ku mukiliya we budashoboka keretse habayeho kugaragaza ‘akarengane’ariko ko nta cyemezo nk’icyo kirafatwa.

Bamporiki ntiyari mu rukiko ubwo umwanzuro wafatwaga.

Icyumba cy’urukiko cyari cyuzuyemo abanyamakuru cyane cyane abo ku mbuga nkoranyambaga za Youtube.

Mu gutanga umwanzuro warwo urukiko rukuru rwavuze ko kuba ku rwego rwa mbere rwarahinduye inyito y’icyaha rukakita kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya atari byo ko ahubwo kubera ibimenyetso bigize icyaha rusanga icyaha cyakwitwa “gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Bamporiki yaregwaga kwaka umucuruzi Gatera Norbert milioni Frw 5 ngo azamufashe kumufunguriza uruganda rwe rwari rwafunzwe n’umujyi wa Kigali.

Yarezwe kandi kwakira milioni Frw 10 zivuye kuri uwo mucuruzi ngo kuko yamufashije kumufunguriza umugore wari ufungiye icyaha cya ruswa.

Bamporiki yaburanye yemera bimwe mu byaha yaregwaga,  asaba ko igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe cyasubikwa n’ihazabu ya miliyoni Frw  60 yari yaciwe ikagabanywa.

Mbere yari yahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Aburana, yemeye ko yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni Frw  10 y’umucuruzi kugira ngo amufashe ibyo ashaka kugeraho akoresheje ingufu afite mu butegetsi birimo no gufunguza umugore w’uwo mucuruzi.

Mu buryo butamenyerewe, kuva yashinjwa kandi akanagezwa imbere y’inkiko Bamporiki yafungiwe iwe mu rugo gusa.

Urubanza rwe ruri mu zavuzwe cyane mu mwaka ushize mu Rwanda.

Muri Gicurasi (5) ishize, Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n’umuco “kubera ibyo akurikiranyweho”.

Nyuma gato y’itangazo rimwirukana, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza ko Bamporiki “afungiye iwe mu rugo” akaba “akurikiranweho icyaha cya ruswa”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version