Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye yanzura ko Dr. Patrice Mugenzi ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Musabyimana Jean Claude naho Dr. Marc Cyubahiro Bagabe asimbura Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri
Mugenzi yari asanzwe ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA.
Yigishaga no muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yarabaye Umuyobozu wa RCA muri Kanama, 2023 asimbuye Pacifique Mugwaneza wayobora iki kigo by’agateganyo.
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).
Mbere yo kuyobora RICA yabanje kuyobora Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Musabyimana Jean Claude yari amaze hafi imyaka ibiri ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuko yagiyeho tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.
Dr. Ildephonse Musafiri yari amaze kuri uwo mwanya umwaka umwe kuko yagiyeho kuva tariki ya 2 Werurwe 2023, akaba yari yarasimbuye Mukeshimana Géraldine.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Madamu Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa siporo aba Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Luxembourg.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/yynbjIIvpp
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) October 18, 2024