Hari Abandakarira Ngo Bizimana Arazura Akashize- Min Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu avuga ko hari abantu bumva avuga ibyabaye mu mateka y’u Rwanda bakamurakarira.

Abo ngo ni abafite aho bahuriye n’abagize uruhare mu macakubiri yaranze u Rwanda mu gihe cy’imyaka 67 ni ukuvuga hagati ya 1957 n’umwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Bizimana yabivuze mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwaje kwitabira umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

Yavuze ko amateka yo muri iriya myaka ari mabi kuko yaranzwe na politiki yo kubangamira amahoro.

Muri iyo myaka 67 ngo nibwo hatangiye gukwirakwizwa inyandiko z’urwango harimo Manifѐste y’Abahutu yavugaga ko Abatutsi bakoreye Abahutu irondakoko.

Nyamara  iryo rondakoko ryakozwe n’Abazungu b’Abakoloni nk’uko Minisitiri Bizimana abivuga.

Dr. Bizimana avuga ko muri iyo myaka yose hari abayobozi bari bagize Leta bashyizeho politiki ibangamira amahoro.

Ubusanzwe u Rwanda rwabonye icyo yise ‘ingirwabwigenge’ taliki 01, Nyakanga, 1962.

Avuga ko bidatinze hahise hatangira amavangura n’imidugararo kuko mu mwaka wa 1963 mu Ukuboza hari Abatutsi biciwe mu Bugesera no mu cyahoze ari Gikongoro.

Avuga ko icyo gihe ari bwo bwa mbere havuzwe ko mu Rwanda hari kubera Jenoside.

Kuba Repubulika yari imaze umwaka umwe igiyeho igakurikirwa n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ari ikintu kibabaje.

Muri Gicurasi, 1963, Gregoire Kayibanda wayoboraga u Rwanda icyo gihe yatangaje itegeko-teka rigena ko abantu bakoze ubwicanyi kuva muri 1959 kugeza 1963 batagomba gukurikiranwa.

Gregoire Kayibanda(1924-1976)

Yavugaga ko ibyo bakoraga byari impinduramatwara yo kubohora rubanda nyamwinshi kandi ngo ibyo ntibyari ibyaha.

Mu kiganiro cye Dr. Bizimana yakomeje gusobanura amateka yakurikiye ubwigenge bw’u Rwanda ariko aza kuvuga ko ayo macakubiri yaje kurangizwa n’uko u Rwanda rubohowe n’Inkotanyi.

Avuga ko FPR-Inkotanyi yaje gukuraho ubwo bugizi bwa nabi n’amacakubiri mu Banyarwanda ahubwo yimika umuco wo kubana amahoro.

Avuga ko u Rwanda ruzi akamaro k’amahoro kuko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwe, Leta yubatse igihugu kiyaha buri wese.

Yunzemo ko nyuma yo kugira amahoro, u Rwanda ruyaha n’amahanga aho rwoherezwa kuyagarura no kuyarinda mu bihugu biyakeneye.

Ijambo rya Bizimana ryarangiye risaba urubyiruko kwigira ku byo Perezida Kagame arugiraho inama.

Avuga ko mu mwaka wa 2017, Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwari rwaje muri Youth Connect kuzirikana ko indangagaciro zo mu muco w’Abanyarwanda zidahinduka kandi zikwiye kuranga ibyo rukora byose.

Intiti Prof Sylvestre  Nzahabwanayo uri mu batanze ibiganiro ku mahoro mu Banyarwanda avuga ko iyo umuco w’Abanyarwanda witaweho, ubumwe mu Rwanda buramba.

Icyakora avuga ko mu bushakashatsi bakoranye n’ikigo International Alert basanze ibibangamiye amahoro mu Rwanda ari amakimbirane mu miryango.

Ikindi ni abakoze Jenoside batasabye imbabazi abo bahemukiye n’abazi aho imibiri y’Abatutsi  yajugunywe ariko ntibabivuge.

Nzahabwanayo avuga ko hari n’ibimina cyangwa amadini bishingiye ku bantu bavuye aha n’aha cyangwa abandi bafite aho bakuriye, hakaba amakimbirane ashingiye kuri ba kavukire n’abimukira cyane cyane mu Karere ka Nyagatare.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi biganjemo urubyiruko

Imbuga nkoranyambaga nazo ziri mu bibangamira amahoro y’Abanyarwanda.

Iyi ntiti ivuga ko muri rusange  Abanyarwanda bafite amahoro ariko ngo ibyavuzwe haruguru bikwiye kwitabwaho kugira ngo amahoro arusheho kuba asesuye.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro ni ngarukamwaka.

Mu mwaka wa 2024 u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti: “ Indangaciro na Kirazira by’Umuco nyarwanda mu kwimakaza amahoro”.

Mu Rwanda wateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, AEGIS Trust, International Alert ndetse n’ikigo InterPeace cyateye inkunga imitegurire y’uyu munsi ku rwego rw’u Rwanda.

Share This Article
1 Comment
  • Mwakoze bwana minister kandi ibyo muvuga nibyo ariko twizera ko buhoro buhoro leta ifatanije n’abaturage bizagenda bishira ibyo kumva bamwe babana nabo baturutse hamwe cg biganye cg babanye bitwaza ko aribyo byatuma babaho ntawundi ubivanzemo
    Ibyo mu Rwanda bigomba gucika rwose twese turi bene kanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version