FPR Yubakiye Uwapfushije Umwana Mu Muvundo Wo Kwamamaza Kagame

Yahawe inzu y'amasaziro, imirima n'amatungo byo kuzamura imibereho ye.

Umubyeyi wa Ahishakiye Umutoni, umwana w’umukobwa waguye mu muvundo wabereye mu Karere ka Rubavu ubwo Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi yari yaje kuhiyamamariza mu mpeshyi ishize, yahawe inzu.

Uyu mubyeyi witwa Emerthe Nyirandegeya yahawe ibintu bifite agaciro ka Miliyoni Frw 33 harimo n’inzu y’amasaziro.

Nyirandegeya avuga ko n’ubwo umwana we yaguye muri ibyo byago, ariko yashyinguwe mu cyubahiro.

Ati: “Umwana wanjye nubwo yapfuye ariko bamushyinguye mu cyubahiro, none ntuye no mu mujyi, angejeje mu nzu nziza, angejeje mu mashanyarazi, yawe ntacyo namushinja”.

- Kwmamaza -

Prosper Mulindwa uyobora Akarere ka Rubavu akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi avuga ko amajyambere yageze kuri Nyirandegeya ari nayo agomba kuzagezwa kuri buri Munyarwanda.

Ati: “ Ibi mubona, biriya nibyo buri Munyarwanda wese yifurizwa kugeraho”.

FPR Inkotanyi yahaye uwo mubyeyi amatungo n’imirima ibiri ifite agaciro ka Miliyoni Frw 10.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto