Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Basakuze, Ariko Ni Umufungwa Nk’Abandi – RCS Yasubije Umuryango Wa Rusesabagina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Basakuze, Ariko Ni Umufungwa Nk’Abandi – RCS Yasubije Umuryango Wa Rusesabagina

admin
Last updated: 08 June 2021 10:51 am
admin
Share
SHARE

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, SSP Uwera Pelly Gakwaya, yavuze ko Rusesabagina Paul ari umufungwa nk’abandi, bityo nta kibazo gikwiye kubaho igihe afashwe nk’abandi bari kumwe muri gereza.

Umwe mu bakobwa ba Rusesabagina yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ku wa 4 Kamena 2021 yabahamagaye, ababwira ngo basakuze cyane kubera ko agiye kwimwa ibiribwa, amazi n’imiti.

Ati “Yaraduhamagaye nk’uko bisanzwe aratubwira ngo noneho nimusakuze cyane, ejo hashize bambwiye ko kuva uyu munsi batazongera kumpa ibyo kurya, ndetse ko n’amazi bajyaga bampa nayo ntazongera kuyabona, n’imiti, ndetse no kuba mbahamagaye bitazongera, ubungubu ari ubwa nyuma .”

Ni ibintu bahuzaga no gushaka kumuhatira gusubira mu rubanza yivanyemo guhera ku wa 12 Werurwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

RCS iheruka gutangaza ko ubwo Rusesabagina yoherezwaga muri gereza i Mageragere yabanje guhabwa icyumba cye wenyine n’amafunguro byihariye.

Nyamara ngo mu minsi ishize yatangiye kuvuga ko afungiwe ahantu ha wenyine, bituma ashyirwa hamwe n’abandi bafungwa, atangira kugaburirwa nk’abandi.

SSP Uwera yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko nta mpamvu ikwiye gutuma Rusesabagina afatwa nk’aho agomba guhabwa umwihariko, kuko ari umufungwa nk’abandi.

Yakomeje ati “Ariko ngira ngo mukanya numvaga umukobwa we avuga ngo yaratubwiye ngo dusakuze, ni ugusakuza nyine! Basakuze, ariko ni umufungwa nk’abandi kandi yitaweho kimwe n’abandi. Iyo akeneye umuganga aramubona, ararya nk’abandi, hari ibiryo byateganyijwe buri mufungwa agenewe, na we arabibona nta na kimwe tumuhezaho.”

Mu gukomeza kuvuga ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwe, hari imiryango itandukanye ivuga ko akeneye kubuhabwa nubwo nta kigaragaza ko yabwambuwe.

- Advertisement -

Kuva yafungwa, umuryango we wakomeje kuvuga ko arengana bityo akwiye kurekurwa, mu gihe abagizweho ingaruka n’ibyaha by’iterabwoba aregwa bishamikiye ku mutwe wa MRCD/FLN, nabo basaba guhabwa ubutabera.

Urugaga rw’abavoka bo mu Burayi, European Bars Federation (FBE), rwasohoye itangazo ruvuga ko rushyigikiye ko Rusesabagina asubizwa uburenganzira bwe bw’ibanze, ko akwiye guhita arekurwa agasanga umuryango we.

Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20 bareganwa ibyaha by’iterabwoba rurakomeje, nubwo we yavuze ko atazongera kwitaba urukiko. Iburanisha rigeze ku rwego rwo kumva abaregera indishyi muri uru rubanza.

TAGGED:featuredFLNPaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urupfu Rw’Uwayoboraga Iperereza Rya Gisirikare Ku Bwa Kabila Rukomeje Kuba Amayobera
Next Article Museveni Yategetse Ko Abapolisi Bo Mu Muhanda Bahabwa Imbunda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?