Batatu Bamaze Gupfa, 33 Bari Mu Bitaro Bazira Ibisasu Byaturikiye i Kampala

Polisi ya Uganda yemeje ko abantu batatu biturikirijeho ibisasu kuri uyu wa Kabiri mu murwa mukuru Kampala, byica abasivili batatu naho abandi 33 barakomereka, ubu barimo kwitabwaho mu Bitaro bya Mulago.

Ni ibitero byabaye bikurikirana kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, kuko icya mbere cyabaye ahagana saa 10:03′ z’i Kampala – saa 09:03′ ku isaha y’i Kigali – ikindi kiba nyuma y’iminota itatu gusa.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga yabwiye abanyamakuru ko igitero cya mbere cyagabwe hafi y’aho basakira abantu binjira muri sitasiyo ya Polisi ya Kampala (Central Police Station).

Ati “Ubwo twasuzumaga amashusho yafashwe na camera nyuma ya kiriya gitero, agaragaza neza uburyo umugabo wambaye ikoti ry’umukara uhetse igikapu mu mugongo yaturikije igisasu yari afite, gihita kimuhitana.”

- Advertisement -

Ibisate by’igisasu ngo byageze muri metero 30 uvuye aho cyaturikiye.

Enaga yakomeje ati “Abandi bantu babiri byemejwe ko bahitanwe n’icyo gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye imbere ya sitasiyo ya Polisi. Abahise bajyanwa mu bitaro bakomeretse bari 17, bari hagati y’aho cyaturikiye n’ahakirirwa abantu muri sitasiyo ya polisi.”

Icyo gisasu kandi cyanakomerekeje abantu bari mu nyubako yegereye hafi aho.

Nyuma y’iminota itatu gusa, saa 10:06 ikindi gisasu cyahise giturikira ku muhanda ugana mu Nteko ishinga amategeko, imbere y’inyubako ikoreramo Jubilee Insurance.

CP Enanga yakomeje ati “Abiyahuzi babiri bitwaje ibisasu bagaragaye bari kuri moto ebyiri bigize nk’abamotari. Baturikije ibisasu bari bafite bihita bibahitana.”

Yavuze ko abahanga mu bijyanye n’ibisasu no gukusanya ibimenyetso bya gihanga bakirimo gusesengura aho biriya bisasu byaturikiye, kugira ngo hamenyekane imibare nyakuri y’abitabye Imana n’abakomeretse.

Ibyo ngo biraterwa n’uko bagiye babona ibice byinshi by’umubiri byacikaguritse, nubwo byinshi bikekwa ko ari iby’abagabye ibitero.

CP Enanga yakomeje ati “Ariko uretse abagabye igitero cy’ubwiyahuzi ku muhanda ugana ku Nteko, twavuga ko hari undi mubiri dukeka ko ari uw’umusivili, ku buryo kugeza ubu turimo kubara imibiri itatu y’abantu bapfuye, abiyahuzi batatu biyishe ubwabo, naho umubare w’abakomeretse bajyanywe mu Bitaro by’icyitegererezo bya Mulago na wo wazamutse ugeze ku bantu 33.”

Mu bakomeretse ngo harimo batanu bakomeretse bikomeye.

Ni ibitero yavuze ko ari iby’iterabwoba, bikekwa ko byagabwe n’umutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Congo ariko ukagira abantu bakorana bari imbere mu gihugu.

Ibyo ngo babirebera mu bisasu bakoresha n’uburyo bifashisha mu kubituritsa bujya kuba bumwe.

Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi 22 habaye ikindi gitero cy’umwiyahuzi witurikirije mu modoka ya Swift Safaris, igisasu gihitana uwari ugifite gusa.

Mbere yaho gato ikindi gisasu cyaturikiye mu kabari gihitana umuntu umwe kigakomeretsa abandi batatu, mu Mujyi wa Kampala.

CP Enanga yasabye abaturage kwitwararika kubera ko ubwoba bw’ibitero by’ibisasu buri hejuru, nubwo Polisi ikomeje kugerageza ibishoboka byose ngo ibiburizemo.

Yavuze ko mu minsi mike ishize habaruwe ibigera ku 150, aho hari ibisasu byinshi byasenywe hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko Polisi n’izindi nzego z’umutekano barimo gukora ibishoboka byose ngo bahashye ibi bikorwa bahamya ko birimo gukorwa n’umutwe wa ADF.

Ni ibitero yavuze ko bitumbereye buri muturage wese wa Uganda, ku buryo bagomba gufatanya mu kubihashya.

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version