Ndayishimiye Arashaka Gufatanya Na Tshisekedi Mu Bya Gisirikare

Évariste Ndayishimiye uyobora Uburundi ari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Ku rutonde rw’ibyo azakora harimo no kuzasinyana na mugenzi we Felix Tshisekedi amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Yarutangiye kuri iki Cyumweru taliki 27, Kanama, 2023.

Abakuru b’ibihugu byombi bazaganira uko umutekano muke uhagaze mu Karere biherereyemo.

Uburundi busanzwe bufite  abasirikare boherejwe yo kurwanya inyeshyamba zihamaze imyaka myinshi harimo na M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abaturage bavuga Ikinyarwanda bakunze kwibasirwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Minisitiri w’Intebe wa DRC witwa Jean-Michel Sama Lukonde niwe wakiriye Perezida Ndayishimiye ubwo yari ageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’djili ku mugoroba wo ku Cyumweru.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere taliki 28, Kanama, 2023 ari bwo abayobozi ku bihugu byombi bari businye amasezerano atandukanye harimo n’ay’ubufatanye mu bya gisirikare.

Muri DRC hari ingabo 1000 z’Uburundi zoherejwe muri RDC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byemeranyijwe mu masezerano y’i Nairobi n’i Bujumbura.

Aya masezerano yasinywe hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano muri RDC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version