BBC Irashinjwa Kwibasira Abayahudi

Abayahudi basinye inyandiko yasohowe n’ikinyamakuru The Jewish Chronicle yamagana BBC ndetse isaba Inteko ishinga amategeko ya Israel kwamagana k’umugaragaro iriya radio y’Abongereza kubera ivangura ikorera Abayahudi na Israel mu biganiro itambutsa. Abantu 7,500 basabwaga gusinya iyo nyandiko bayisinye.

Abayahudi biganjemo abakomoka mu Bwongereza bavuga ko hari inkuru icukumbuye BBC yakoze ku muhanda witwa Oxford Street Chanukah icyo gihe hari mu Ukuboza, 2021 yagaragaje kwibasira Abayahudi.

Nyuma yo kubona ko byarakaje Abayahudi ndetse bakandika basaba ko Inteko ishinga amategeko mu gihugu cyabo yagira icyo ibifataho umwanzuro, ubuyobozi bwa BBC bwasohoye itangazo bwisegura.

Ikinyamakuru The Jewish Chronicles kivuga ko kuba cyaratangije ubukangurambaga bwo gusaba BBC gusaba imbabazi kubera ibyo kita ivungura ikorera Abayahudi na Israel mu biganiro itambutsa mu Cyarabu none ikaba yabisabiye imbabazi ari intambwe nziza.

- Advertisement -

Kuva intambara yo muri Gaza yabaye mu mwaka wa 2021 yatangira, BBC ishinjwa gutambutsa ibiganiro bidaha umwanya ungana impande zombi cyangwa zose ziba zivugwa mu nkuru hashingiwe ku ngingo iganirwaho.

Hari abantu benshi bayandikiye bayisaba ko yagira icyo itangaza kuri iyo myitwarire itari iya kinyamwuga, bamwe ikabasubiza abandi ikabarenza ingohe.

Ndetse ngo n’igihe iyi radio yameraga ko ibyo yakoze bidakwiye, yatindaga gukosora ibyo yafuditsemo ndetse n’ibyo ikosoye ikabikora impitagihe.

Ubundi amategeko agenga imikorere y’iyi radio iri mu zikomeye kurusha izindi ku isi, avuga ko igomba gukora ibintu ‘biciye mu mucyo, bishobora kugerwaho na bose, biboneye, bikozwe ku gihe kandi biciye mu nzira zidafutamye.’

Ibi kandi binakurikizwa iyo hari aho yateshutse igasabwa kuhakosora.

Amategeko agenga imikorere ya BBC avuga ko iyo hari aho yateshutse, iba igomba gucyemura icyo kibazo mu gihe cy’iminsi 10 y’akazi ‘iyo bishoboka.’

Ku byerekeye ikibazo ifitanye n’Abayahudi nk’uko ari yo ngingo y’iyi nkuru, BBC ishinjwa ko hari ibibazo yagejejweho birebana n’ivangura ikorera Abayahudi mu nkuru zayo zitambuka mu Cyarabu ikirengagiza kubicyemura mu minsi igenwa n’itegeko riyigenga ni ukuvuga mu minsi icumi y’akazi, ahubwo bigafata amezi byibura ane.

Ngo kimwe cya kabiri cy’ibibazo yagejejweho ntiyagize icyo igikoraho!

Ishinjwa ko byayifashe amezi 12 kugira ngo igire icyo itangaza ku nkuru itaravuzweho rumwe yavugaga ku hantu hatagatifu muri  Yeruzalemu.

N’ubwo nyuma y’aho yaje kugira icyo ibivugaho yisegura, ibyo yanditse kuri iyi ngingo itaravuzweho rumwe byakomeje kuba ku rubuga rwayo rwa murandasi mu gihe cy’amezi abiri.

Ikigo cyo muri Israel gishinzwe kureba niba nta karengane Abayahudi bakorerwa binyuze mu itangazamakuru rikoresha Icyarabu kitwa Camera cyatangaje ko mu bibazo 26 bagejeje k’ubuyobozi bwa BBC  ngo bugire icyo bubitangazaho, birindwi byonyine nibyo byahawe igisibuzo mu gihe gikwiye.

Ubwo babazaga umuvugizi wa BBC yariseguye ati: “Dusabye imbabazi kubera gutinda kubaha ibisubizo ku bibazo byayo ariko tubijeje ko biri bukemuke mu gihe kitarambiranye.”

Ibibazo byagejejwe kuri BBC byakomeje kwiyongera.

Igiherutse gutuma ica bugufi mu buryo butaziguye igasaba imbabazi ni icyerekeye inkuru iherutse gutangaza yavugaga ko Abayahudi  bajya gusengera k’Urukuta rw’Amaganya, ari abanyamahanga ndetse ngo ni Abayahudi bakoresha Talmud by’umuhango gusa.

Ibi rero ngo mu Cyarabu byumvikana ukundi.

Abayahudi bavuga ko kuba ishami rya BBC rikoresha Icyarabu ryibasira Abayahudi, rikabavugaho inkuru bo badahabwamo umwanya ngo bagire icyo bavuga, kandi ribwira abantu Miliyoni 36 mu Karere Israel iherereyemo n’ahandi ku isi, ari ikintu gishyira mu kaga ubuzima bw’Abayahudi aho bari hose ku isi.

BBC ivuga ko iri kwikosora.

Umwe mu bakora mu Biro bivugira BBC avuga ko hari itsinda ry’iki kigo riri gusuzuma buri ngingo muzo bagejejweho na Camera Arabic kugira ngo bazayihe igisubizo gikwiye kandi mu gihe kitarambiranye.

Avuga ko ‘koko’ hari ibyo batashubije cyangwa batashubirije igihe ariko ko ritararenga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version