Umusaza W’Imyaka 81 Yasunikiye Umugore We Mu Nyanja Arapfa

Mu Buyapani haravugwa inkuru y’umusaza w’imyaka 81 y’amavuko wasunikiye umugore we bari bamarane imyaka 40 mu Nyanja bituma amira nkeri arapfa. Nawe yari umukecuru w’imyaka 79 y’amavuko witwa Teruko n’aho umusaza bari barashakanye we yitwa Hiroshi Fujiwara.

Fujiwara yabwiye  Polisi y’u Buyapani ko yari arambiwe gukomeza kwita kuri uwo mukecuru wari waramaze kumugazwa n’izabukuru bituma agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

U Buyapani ni cyo gihugu cya mbere ku isi kigira abaturage baramba kurusha ibindi.

Biterwa ahanini n’uburyo abagituye babana, imirire yabo ndetse n’urwego rw’imibereho yabo ruri hejuru cyane.

- Advertisement -

Bavuga ko u Buyapani ari cyo gihugu cya gatatu gikize ku isi kuko habanza Leta zunze ubumwe z’Amerika, hagakurikiraho u Bushinwa, hakaza u Buyapani bugakurikirwa n’u Budage, ubu Budage bukaba ari bwo bwa mbere bukize mu bihugu byose bigize u Burayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version