Nyuma y’umwuka mubi umaze amezi hagati ya Kigali na Kinshasa, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahuruye i Luanda muri Angola baganira uko uyu mwuka wakongera ukaba mwiza.
Muri iki gihe ni mubi ariko mu mezi menshi ashize wari mwiza kuko Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Rubavu barebera hamwe icyakorwa ngo abangirijwe n’umutingito wa Nyiragongo basanirwe ibyabo ndetse banubakirwa umudugudu w’icyitegererezo.
Nyuma byaje guhinduka ubwo umutwe w’inyeshyamba z’abaturage ba DRC witwa M23 weguraga intwaro ugatarangira kurwanya iki gihugu.
Bidatinze ubutegetsi bw’i Kinshasa bwatangiye gushinja Kigali ko ari yo ibaha intwaro n’abasirikare, ariko u Rwanda rubyamaganira kure!
Kuva ubwo rero kugeza n’ubu ibintu ntibirongera kuba bizima.
Mu minsi ishize ho byafashe indi ntera ubwo Perezida Tshisekedi yeruraga agasaba abaturage n’ingabo ze kwitegura intambara igihugu cye gishobora gutangiza ku Rwanda.
Bidateye kabiri, yakoresheje inama idasanzwe y’umutekano irimo abayobozi bakuru mu ngabo na Guverinoma, irangira umwe mu myanzuro yayo ari uko uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC Bwana Vincent Karega asubira mu gihugu cye.
U Rwanda rwo ntacyo rwigeze ruvuga ku bahagarariye DRC muri iki gihugu ariko Taarifa yabonye ibaruwa yasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya DRC yasabaga uwari woherejwe ngo ahagararire iki gihugu mu Rwanda kuba aretse kugeza impapuro zibimwemerera k’ubuyobozi bw’u Rwanda kugeza ikindi gihe azabimenyesherezwa.
Birinze kumuvuga amazina kubera ko atari yagashyizwe mu nshingano mu buryo bweruye.
Biranashoboka ko yazoherezwa n’ahandi.
Uko ibintu byaje gukomeza ni uko umuryango mpuzamahanga wahagurutse ngo wunge impande zombi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yahamagaye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo biri mu Karere n’uburyo byahosha.
Hagati aho, Intumwa ya Perezida wa Angola Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço yahuye na Tshisekedi ndetse na Perezida Kagame ibagezaho ubutumwa Umukuru w’igihugu cyayo yari yayihaye.
Nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byo impande zombi zaganiriye.
Kuri uyu wa Gatandatu Taliki 05, Ugushyingo, 2022 nibwo byamenyekanye ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahuriye i Luanda babifashijwemo na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço.
Nta tangazo risobanura ingingo aba bagabo baganiriyeho, ariko ntihabuzemo uko umubano hagati y’u Rwanda na DRC wakongera kuba mwiza cyane cyane ko abatuye ibi bihugu bakunda guhahirana, ikibazo kibaye mu gihugu kimwe kikagira ingaruka ku kindi.
N’ubwo ari uko bimeze, DRC ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, u Rwanda rukayishinja gufasha no gufatanya na FDLR.
Ku rundi ruhande, Perezida Uhuru Kenyatta ku wa Gatanu Taliki 04, Ugushyingo, 2022 yagiye i Gitega mu Burundi kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye ku bibazo by’umutekano muke muri Congo n’igisubizo cyabyo, bakaba baremeranyije ko ibiganiro by’i Nairobi bishyirwamo ingufu, aho gushyira imbere imbaraga za gisirikare.
Perezida Ndayishimiye niwe uyobora Umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba muri iki gihe.
Birashoboka cyane ko inama yahuje Biruta na Lutundula ari inama ibanziriza izahura Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa DRC Felix Tshisedeki mu gihe kiri imbere ariko ku mataliki ataratangazwa.