Béchir Ben Yahmed Washinze Jeune Afrique Yapfuye

Umunya-Tunisia  Béchir Ben Yahmed ukomoka muri Tunisia ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa washinze ikinyamakuru Jeune Afrique yapfuye azize COVID-19.

Ni nyuma y’ukwezi yanduye kiriya cyorezo.

Béchir w’imyaka 93 yaguye mu bitaro by’i Paris ku wa 3, Gicurasi, 2021.

Mu 1960 nibwo yashinze Jeune Afrique yabanje kwitwa Afrique Action.

- Advertisement -

Nyuma kandi yaje kwitwa Jeune Afrique L’Intélligent, ariko iza guhindura izina isigara ari Jeune Afrique gusa.

Yaganiriye n’abategetsi benshi barimo na Leopold Sedar Senghor wabaye Perezida wa Mbere wa Senegal aba n’Umunya Afurika wa mbere wagiye muri Academie Francaise

Ubuzima bwe:

Bechir yavutse tariki 02, Mata, 1928 avukira ahitwa Djerba muri Tunisia.

Guhera muri 1954 kugeza muri 1956 yari mu itsinda ry’abahanga bo muri Tunisia bari mu biganiro n’u Bufaransa babusaba kubaha ubwigenge.

Muri icyo gihe kandi nibwo yashinze ikinyamakuru yise L’Action cyasohokaga rimwe mu cyumweru.

Tariki 15, Mata, 1956 yashinzwe kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru muri Guverinoma ya Habib Bourguiba.

Icyo gihe niwe wari muto cyane mu bantu bari bayigize.

Ubwo Bourguiba yabaga Perezida yazanye amatwara atarashimishije Bechir Ben Yahmed bituma yegura ava muri Guverinoma.

Bidatinze muri 1960 yashinze ikinyamakuru yise Afrique Action yaje guhinduka Jeune Afrique, icyo gihe hari tariki 21, Ugushyingo, 1961.

Muri 1962 yaje kwimukira i Roma mu Butaliyani naho aza kuhava muri 1964 ajya kuba i Paris.

Yakomeje kuba umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique kugeza tariki 14, Ukwakira, 2007 ubwo uwo mwanya yawusimburwagaho na François Soudan, ukiwuriho kugeza n’ubu.

Jeune Afrique nicyo kinyamakuru cyandika mu Gifaransa ibintu byose bikomeye bibera muri Afurika.

Ben Yahmed yaraye apfiriye mu bitaro biri i Paris byitwa l’hôpital Lariboisière azize icyorezo COVID-19.

Asize umugore witwa Danielle n’abahungu babiri barimo Amri na Marwane Ben Yahmed, aba nabo bakaba bafite imyanya ikomeye mu micungire ya Jeune Afrique.

Ikinyamakuru yashinze cyarakuze kiramamara k’uburyo bisa n’aho nta Mukuru w’igihugu kitaraha ikiganiro.

Kimwe mu biganiro cyahaye Perezida Paul Kagame muri 2018
Idriss Deby cyaramuganirije muri 2020
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version