Bill Gates N’Umugore We Basabye Gatanya

Bill Gates washinze uruganda Microsoft agiye gutandukana n’umugore we Melinda bamaze imyaka 27 babana, nk’uko uyu muryango wamaze kubitangaza.

Bill Gates bibarwa ko afite umutungo wa miliyari $130.

Mu itangazo banyijije kuri Twitter, bavuze ko nyuma yo gutekereza no kugoragoza umubano wabo, bafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku gushyingiranwa kwabo.

Bakomeje bati “Mu myaka 27 twareze abana batatu badasanzwe twubaka umuryango ukorera ku isi hose ufasha abantu kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.”

“Turacyahuje imyumvire kuri iyo ntego kandi tuzakomeza gukorana kuri uwo muryango, ariko ntabwo twumva ko twakomeza kubana nk’umugabo n’umugore mu bihe biri imbere by’ubuzima bwacu.”

Basabye ko ubusugire bw’umuryango wabo bwakubahirizwa mu gihe batangiye urugendo rushya rw’ubuzima.

Ubutumwa batanze

Bafitanye abana batatu – Jennifer w’imyaka 25, Rory wa 21, na Phoebe ufite 18.

Ntabwo birajya ahabona niba Bill na Melinda bafitanye amasezerano y’uko bizagenda nibamara gutandukana, ariko mu mwaka wa 1997 ikinyamakuru The New York Times cyigeze kwandika ko bayafite.

Bill Gates uri mu baherwe ba mbere ku isi, ubukire bwe ahanini abukomora kuri Microsoft yashinze mu 1975, imyaka 20 mbere yo gushyingiranwa na Melinda.

Undi muherwe mu ba mbere ku Isi, Jeff Bezos, na we aherutse gutandukana n’umugore we MacKenzie Scott. Hari mu mwaka wa 2019.

Nyuma yo gutandukana bagabanye imitungo bituma MacKenzie aba uwa mbere ukize ku isi kuko yahawe miliyari $38 muri gatanya, ni nka kimwe cya kane cy’ibyari umutungo w’urugo rwabo.

Yahise ajya gushakana n’umwalimu.

Bill na Melinda Gates batangiye gukundana mu 1987, bashyingiranwa mu 1994.

Bill Gates ubwo yashingaga Microsoft muri 1985
Inyandiko yabo ya gatanya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version