Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Belarus Nayo Yateye Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Belarus Nayo Yateye Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2022 2:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Belarus yemeje ko ingabo za kiriya gihugu zinjira mu ntambara u Burusiya buri kurwana na Ukraine. Zagiye yo gufasha u Burusiya.

Ingabo z’iki gihugu zinjiriye ahitwa Chernihiv. Hari amafato yagaragaye ingabo z’iki gihugu ziri mu modoka zikoze umurongo muremure zigana muri Ukraine.

Intego ihari ngo ni ugutuma ubutegetsi  bwa Ukraine bumanika amaboko kandi ngo nta mbabazi u Burusiya bugomba guha Ukraine.

Ibi bivuzwe byuma y’uko hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burusiya zakoresheje intwaro za kirimbuzi bita cluster ammunitions.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yategetse ingabo ze kurasa bombe zirimo n’izikoresha uburozi bita ‘cluster munitions.’

Zatewe mu Mujyi wa Kharkiv zihitana abasivili kandi ngo ibi bigize icyaha cy’intambara.

Mu masaha 24 ashize ibintu byacikaga muri uriya mujyi.

Ni umujyi utuwe n’abantu miliyoni 1.5 ukaba uherereye mu bilometero 25 uturutse ku mupaka ugabanya Ukraine n’u Burusiya.

Mu bantu 11 bivugwa ko bahitanywe na biriya bisasu harimo abana batatu ndetse ngo n’ibigo by’amashuri bigagamo byasenywe.

- Advertisement -

Abantu bari Kiev babwiye MailOnline ko indege z’intambara z’u Burusiya zarashe ibisasu byinshi birimo na ‘cluster munitions’ mu gace gatuwe n’abasivili kandi ngo uretse kuba byahitanye abasivili ngo bigamije no gutera ubwoba Ukraine n’abayiyobora kugira ngo bamanike amaboko.

Ambasaderi wa Ukraine mu Muryango w’Abibumbye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko u Burusiya bwarashe muri Ukraine  ibisasu biremereye cyane kandi byinshi.

Oksana Markarova yavuze ko u Burusiya bwakoze icyaha cy’intambara cyo kurasa ibisasu nka biriya kandi mu gice gituwe n’abasivili.

Kuri we,  ibyo bwakoze bihabanye n’Amasezerano y’i Geneva agena amategeko y’intambara.

Ati: “ Ibintu u Burusiya buri gukorera Ukraine ni agahomanunwa.”

Bombe u Burusiya  buvugwa ho gukoresha muri Ukraine ni bombe zifata umwuka wa Oxygen uri hari hafi aho zikawukusanya zikawubyaza imbaraga karahabutaka zituritsa ikintu cyose kiri hafi aho.

Bivugwa ko guturika kw’izi bombe gushwanyaguza inyama z’umuntu.

Ubusanzwe bombe nyinshi ziratwika kurusha uko zishwanyaguza ariko izo u Burusiya buvugwaho gukoresha zo zicagaguramo ibice kurusha uko zitwika.

Hagati aho kandi ubuyobozi bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bwatangaje ko buri gukusanya ibimenyetso bwazaheraho burega abategetsi b’u Burusiya kubera ibyaha buvugwaho ko buri gukorera abaturage ba Ukraine.

U Burusiya bwo bwikomye ibihugu by’u Burayi bushinja ko biri koherereza intwaro Ukraine, buvuga ko ibizakurikiraho bizabyirengera.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston arateganya kuzajya muri Poland gusura ingabo z’igihugu cye zihakambitse zikorera muri OTAN/NATO.

Abahanga mu by’intambara bavuga ko intwaro u Burusiya buri gukoresha muri Ukraine muri iki gihe ari nazo bwakoresheje muri Syria burwana ku ruhande rwa Bashar al-Assad.

Inzego z’iperereza z’Amerika zivuga ko 75% by’ingabo zahoze zikambitse ku mupaka w’u Burusiya na Ukraine zamaze kwambuka zigera muri Ukraine mu ntambara.

Imijyi ya  Zhytomyr, Zaporizhzhia na  Chernihiv  iri mu Mijyi imaze kuraswaho n’ingabo z’u Burusiya.

TAGGED:AbadepitefeaturedIngaboUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyemari Ushakishwa n’u Rwanda Yitabaje Urukiko Rukuru Rwa Kenya
Next Article Abanyarwanda 51 Bahungishijwe Muri Ukraine, 15 Babuze Uko Basohoka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?