Kugeza ubu abantu 13 nibo babaruwe ko bamaze gupfa bazize umutingito wabereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Buyapani gusa ibikorwa by’ubutabazi birakomeje.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, avuga ko ibikorwa byo gutabara biri gukorwa mu buryo bwihuse kuko “buri munota ari ingenzi” ngo harebwe niba hari abatabarwa bagihumeka.
Abatabazi bakomeje gushakisha no kurokora abantu bagwiriwe n’inyubako, cyane cyane mu isoko rinini rya Aeon riherereye mu Ntara ya Kumamoto, aho abantu benshi bakekwaho kuba bakiri munsi y’ibisigazwa by’inyubako.
Umwe mu babibonye yavuze ko igice cya kabiri cy’iyo nyubako cyarasenyutse.
Mbere yaho, umuyobozi wo mu Buyapani yabwiye BBC ko hari abantu benshi bataraboneka muri iryo soko, ndetse no mu ruganda rwa Nippon Paper rwo mu mujyi wa Yatsushiro, aho umwotsi munini wazamukaga bitewe n’imbaraga z’umutingito.
Nk’uko Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’imiterere y’Isi (USGS) kibitangaza, uwo mutingito wari ufite ubukana 6.8 ku gipimo cya Ritchter.
Watangiye kumvikana bwa mbere ku kirwa cya Kyushu ku wa Kabiri saa kumi n’ebyiri n’iminota 27 z’umugoroba ku isaha y’aho hantu.
Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi yavuze ko abantu 4,600 bo mu nzego zitandukanye boherejwe mu bikorwa by’ubutabazi.
Muri bo harimo abapolisi 2,000, abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro 1,000, ndetse n’abandi bo mu ngabo no mu nzego z’ubutabazi.
Ati: “Nubwo hashize amasaha arenga 20 umutingito ubaye, haracyari abantu bakeneye gutabarwa. Turi gusiganwa n’igihe.”
Amakuru ku mitingito yo mu Buyapani
U Buyapani ni kimwe mu bihugu bikunze kwibasirwa n’imitingito kubera ko buherereye ku mpuzamasangano y’ibintu bine biba mu nda y’isi wagereranya n’amasahani manini ane bita tectonic plates, biba munsi y’inyanja ya Pacific, iya Philippine, niyo mu gice abahanga mu bumenyi bw’isi bita Eurasia.
Buri mwaka habayo imitingito ibarirwa mu bihumbi, nubwo myinshi iba idafite ingaruka zikomeye.
Iki gihugu gifite uburyo bugezweho bwo gutanga umuburo mbere y’umutingito (Earthquake Early Warning), bukoresha imiyoboro y’ibipimo by’imitingito kugira ngo abaturage baburirwe amasegonda make mbere y’uko umutingito ukomeye ugera aho batuye.
U Buyapani kandi bwubaka inyubako zubahiriza amabwiriza akomeye agamije kwihanganira imitingito, ari na byo bituma umubare w’abahitanwa n’iyo miyaga y’ubutaka ugabanuka ugereranyije n’ubukana bwayo.
Abayobozi bavuga ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse bizakomeza kugeza igihe bazaba bizeye ko nta muntu ugishobora kuba ari munsi y’ibyasenyutse.
Hagati aho, abaturage bo mu bice byibasiwe basabwe gukomeza kwitwararika kuko hashobora gukurikiraho indi mitingito ikurikirana ishobora kugira ibindi yangiza.

