Benin: Haburaga Gato Ngo Habe Coup D’Etat

Batatu barimo uwari ushinzwe umutekano wa Perezida wa Benin Patrice Talon bafunzwe bakekwaho gutegura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Umushinjacyaha mukuru muri iki gihugu avuga ko undi muri abo batatu wafashwe yari yarigeze kuba Minisitiri muri Guverinoma y’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Elonm Marion Metonou ushinzwe ubushinjacyaha bukuru bw’iki gihugu avuga ko uwahoze ari Minisitiri wa Siporo witwa Oswald Homeky yafashwe kuwa Kabiri ari guha umukuru w’umutwe w’ingabo zirinda Perezida imifuka itandatu(6) y’amafaranga.

BBC Gahuza yanditse ko abakora iperereza basanze Colonel Djimon Dieudonné Tévoédjrè yari arimo guhabwa ruswa kugira ngo atazabangamira iryo hirika ry’ubutegetsi.

Byari biteganyijwe ko guhirika ubutegetsi bwa Talon bizakorwa kuri uyu wa Gatanu taliki 27, Nzeri, 2024.

Umuntu wa gatatu wafunzwe ni umucuruzi witwa Olivier Boko usanzwe ari inshuti ya hafi ya Perezida Patrice Talon, akaba yari amaze igihe gito atangarije mu ruhame ko ashaka kujya muri politiki.

Ababuranira uyu muherwe bavuga ko ifatwa rye ridahuje n’ubutabera, ko akwiye guhita arekurwa.

Ubusabe bwabo ntiburubahirizwa kandi ubushinjacyaha buvuga ko iperereza ryo kumenya niba hari abandi bari muri uyu mugambi rigikomeje.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Bénin, yahoze ishimagizwa nk’igihugu kirimo demokarasi y’amashyaka menshi, yarushijeho kujya mu nzira y’ubutegetsi bw’igitugu ku butegetsi bwa Perezida Talon.

Talon aherutse gutangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora yo mu mwaka wa 2026.

Haburaga igihe gito ngo Talon akorerwe coup

Mu myaka hafi ine igiye gushira, mu Burengerazuba bw’Afurika hamaze kuba Coup d’états umunani zikozwe n’abasirikare.

Hari n’izindi zapfubye!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version