Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bihinduke Cyangwa Namwe Muhindurwe – Perezida Kagame Yihanije Abayobozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bihinduke Cyangwa Namwe Muhindurwe – Perezida Kagame Yihanije Abayobozi

admin
Last updated: 29 November 2021 3:01 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya batowe mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo byugarije abaturage, bitabaye ibyo bakavuga ko badashoboye maze bakegura.

Kuri uyu wa Mbere yasoje amahugurwa yari amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana, yahuje abagize inama njyanama z’uturere n’Umujyi wa Kigali bose hamwe bagera kuri 436.

Perezida Kagame yavuze ko aya mahugurwa yari ngombwa kugira ngo bibukiranye, bige, bumve ndetse basubize amaso inyuma barebe aho ibintu bitagenze neza maze bikosorwe, aho byagenze neza babigeze ku rundi rwego.

Yibukije abo bayobozi ko imyanya bicayemo ari abaturage bayibashyizemo, bityo ibyifuzo byabo bigomba kubanza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko kubyumva byoroshye, ariko iyo bigeze ku kubishyira mu bikorwa bihinduka ibindi, umuyobozi agashaka kwireba ubwe.

Ati “Icyo ni ikibazo kinini, ntabwo mvuga ngo nimwe mbwira gusa, n’ahantu hose aho abayobozi bakora ari bo bibanzirizaho gusa, bireba, ntibabanzirize ku bo bakorera n’abo bayobora ngo wenda nabo baze kwireba hanyuma, aho ariho hose havuka ikibazo.”

Perezida Kagame yanavuze ko icyo abantu babera abayobozi atari uguhora bishimira ibyagezweho, ahubwo ari ukureba ahakiri ikibazo kigakemurwa, hagasuzumwa icyabuze mbere.

Ibyo yabihuje nuko hari ubwo usanga ibikenewe byose bihari, ariko hkaabura umuco cyangwa umutima muzima wo guharanira gukora ibintu neza ngo ibibazo bikemuke.

Yahise akomoza ku bayobozi usanga bavuga ko bashoboye ariko nta musaruro batanga.

- Advertisement -

Ati “Niba ubizi, niba ushoboye ni byiza ndetse dukwiye kukwishimira, ariko bivamo iki, kiri he? Havuyemo iki mu byo uzi, mu byo ufite, mu bushobozi, mu buhanga, mu kuba igitangaza wakwifuza kuba? Tuvanyenamo iki, harimo iki? Umwirato gusa tugatahira uwo ntitugire icyo tubona mu kibazo cyakemutse? Murumva hari aho bihuriye mwebwe?”

“Aho rero niho ngira ngo twibande, ku byo dufitiye ubushobozi, ku byo dufitiye ubumenyi, ku byo tuvuga mu magambo ngo dufitiye ubushake ariko ntitubone icyavuyemo haba habaye iki? Bipfire he? Icyo ni ikibazo nk’abayobozi mugomba gusubiza.”

Yagarutse ku kibazo cy’abana bagwingira n’abarwaye za bwaki, ibintu ngo bigira ingaruka ku gihugu cyose. Nyamara ngo uko abana bagwingira ni ko n’igihugu kigwingira.

Yafashe ingero ku bana bagwingira mu karere ka Musanze gakungahaye ku biribwa n’umwanda yahasanze, kimwe n’igwingira rigaragara mu Karere ka Karongi kandi gafite ibiribwa n’Ikiyaga cya Kivu kivamo amafi.

Yakomeje ati “Abayobozi bari aho hari ikibazo kibarimo kindi, nabo mu miyoborere yabo baragwingiye.”

Perezida Kagame yavuze ko kimwe no mu tundi turere nta cyabuze gituma ibyo bibazo bikomeza, ku buryo bigomba guhinduka.

Ati “Bigomba guhinduka niba mudashaka kugira igihugu kigwingiye, nta bundi buryo bigomba gukorwamo. Bihinduke cyangwa namwe muhindurwe, umuntu avuge ati murabizi, ibyo mutubwira gukora ntabwo mbyumva cyangwa se simbishoboye nimushake abandi.”

Yavuze ko ubuyobozi butakwemera ko abayobozi bamwe bagwingiza uduce bayobora, bakabeshya ababatoye.

Ati “Bigombe bihinduke rero byanze bikunze cyangwa se mwegure mubwire abantu ko mudashoboye, ibyo mwababwiye mwababeshye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abajyanama batowe harimo abashya 310 (67.5%) mu gihe 148 ari bo basanzwemo.

Mu bayobozi b’uturere 27 batowe harimo 15 bashya na 12 basanzwe, mu gihe mu bayobozi bungirije bashinzwe ubukungu harimo 18 bashya, mu bashinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage hakabamo abashya 21.

Ati “Ni ukuvuga ko dufite abayobozi bashya ariko hari n’abari basanzwemo, ku buryo twizera ikomeza ry’ibikorwa ariko tukibwira ko n’amaraso mashya yaje azadufasha mu bikorwa bikomeye nyalubahwa perezida wa Repubulika, mwijeje abaturage muyobora kandi mwagiranye nabo amasezerano.”

Mukanyirigira Judithe uheruka gutorwa nk’umujyanama mu Karere ka Rulindo ndetse agatorerwa kuba Meya, yavuze ko mu minsi bamazemo bibanze ku mateka n’ishusho y’imiyoborere mu Rwanda, inshingano z’inama njyanama, imikorere n’imikoranire hagati y’abajyanama na komite nyobozi n’indangagaciro ziranga umuyobozi.

Harimo kandi uruhare rw’umuturage mu bikorwa by’iterambere, imitangire ya serivisi, kubaka umunyarwanda ushoboye kandi utekanye no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko bungutse ubumenyi bahamya ko buzabafasha kurushaho gutunganya inshingano batorewe, ari nako bakosora ahakigaragara intege nke.

Ubwo haririmbwaga indirimbo y’igihugu mbere y’ikiganiro
Uyu mwiherero witabiriwe n’abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali

 

 

”

 

TAGGED:featuredGatabazi Jean Marie VianneyInama NjyanamaKarongiMusanzePaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Angeline Ndayishimiye Yashimye Ibikorwa Bya Jeannette Kagame
Next Article U Rwanda Na RDC Bigiye Kubaka Umupaka Ugezweho Wa Rusizi II
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?