Tanzania: Yagiye kurahirira kuba Minisitiri adidimanze, Magufuli aramwirukana

Taliki 09, Ukuboza, 2020 ubwo Bwana Francis Ndulane yajyaga kurahirira kuba Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yananiwe gusoma neza indahiro yari yanditse ku rupapuro rwe, Perezida Magufuli ahita amwirukana ku kazi atari yanatangiye!

Umwe mu bari mu cyumba byabereyemo yafashe video ayishyira kuri Twitter maze irasaka biratinda.

Bwana Ndulane yahawe inyandiko ngo asome amagambo agize indahiro ariko biramugora, atangira gutsitara ku magambo amwe n’amwe ayasubiramo ibice, mbese aradidimanga biratinda, Perezida Magufuli wari uri aho biramurakaza.

Yatanze ikimenyetso gisa n’ikibwira uwari Maître de Céremonie(MC) ko umuhango wo kurahiza Francis Ndulane wahagarikwa, undi nawe abibona vuba, ibyo kuba Minisitiri kwa Ndulane bihagarara ubwo!

- Advertisement -

MC yabonye isiri rya Perezida Magufuli ahita akura imbere ya Ndulane inyandiko iriho indahiro ye, biba birarangiye undi aramanuka asubira aho yari yicaye.

Abantu baguye mu kantu!

Abantu bari mu cyumba byabereyemo barabirabye barumirwa, bamwe bagasekera mu bipfunsi,  abandi bakazunguza umutwe batiyumvisha uko bimugendeye.

Hari abaneguye Perezida Magufuli bavuga ko ahemukiye uriya mugabo , ko yagombye kwihangana akamuha amahirwe kuko kudidimanga bivuze kudashobora akazi.

Francis Ndulane yari asanzwe ari Umudepite, ni uko agomba kuba Intumwa ya rubanda, ibyo kuba Minisitiri biranga.

Ibyago bya Ndulane si urw’umwe…

Muri 2019, Chancellière w’u Budage Madamu Angela Merkel yatitiriye imbere ya camèras z’isi yose, abantu batangira kwibaza niba adatangiye kugaragaza uburwayi burimo n’ubwo Alzheimer.

Muri Gicurasi, 2013,  Bwana Djibril Bassolé wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Burkina Fasso yikubise hasi ahirika na mugenzi we wo muri Turquie wari wamusuye.

Kuba barahuye na biriya bibazo ntibyababujije gukomeza akazi kabo, ariko Ndulane we yabigendeyemo.

Uko bigaragara kuri Magufuli nta kudidimanga, nta kujenjeka.

Ivomo: Jeune Afrique

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version