Bucyibaruta Yakatiwe, Abarokokeye Ku Gikongoro Babona Ubutabera

Uwahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga witwa Laurent Bucyibaruta yaraye akatiwe gufungwa imyaka 20. Ubushinjacyaha bwari buherutse kumusabira gufungwa burundu.

Bucyibaruta afite imyaka 70 y’amavuko, akazarangiza igihano cye afite imyaka 98.

Hari hashize iminsi itanu Umushinjacyaha asabye urukiko kutazita  k’ukuba Laurent Bucyibaruta agaragara nk’unaniwe ahubwo rukamukatira burundu kuko yagize uruhare ‘rutaziguye’ mu iyicwa ry’Abatutsi biciwe i Kaduha, i Kibeho n’i Murambi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa guhanisha Laurent Bucyibaruta igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.

- Kwmamaza -

Ni abaturage barenga 100,000.

Ubushinjacyaha bwamaze amasaha agera kuri arindwi butanga impamvu busanga Bucyibaruta agomba guhanishwa igifungo cya burundu.

Umunyamakuru wa RBA uri i Paris avuga ko abashinjacyaha babiri ari bo

Amasaha agera kuri arindwi ni yo abashinjacyaha Céline VIGUIER na Sophie HAVARD  icyo gihe bamaze basobanurira urukiko  ko ababonye Jenoside ndetse n’abahanga mu byayo bazi neza ko iyabaye mu Rwanda igakorerwa Abatutsi itari impunuka.

Umushinjacyaha Céline VIGUIER yabwiye urukiko ko Jenoside yateguwe igihe kirekire ndetse kuyigerageza bigatangirira ku Gikongoro mu mwaka 1963.

Avuga ko icyo gihe  hishwe abatutsi basaga ibihumbi 20 kandi abakoze ubwo bwicanyi ntihagire numwe ubihanirwa.

Uku kutabihanirwa ngo hari abo kwahaye uburyo bwo kumva ko n’uwakwica Abatutsi benshi kurushaho atabihanirwa.

Ababyumvise batyo nibo bakoze hasi mu mwaka wa 1994.

Icyo gihe Umushinjacyaha yari yavuze ko ibyo Bucyibaruta yavuze yisobanura ku byo  yaaregwaga nta shingiro byagombye guhabwa kuko kuvuga ko nta bubasha yari afite ku byaberaga muri Perefegitura ye  byari ukwigiza nkana.

Ngo icyo gihe u Rwanda rwari rufite inzego zubakitse neza kuva hejuru kugera hasi

Ibyo byahaga Perefe ububasha bwo gufata icyemezo kandi kikubahirizwa.

Umushinjacyaha Céline VIGUIER avuga ko imwe mu ngingo zerekana ko Bucyibaruta yari agite imbaraga mu gace yayoboraga ari uko yashyigikiye ikurwaho rya Burugumestre Viateur Higiro wa Musebeya warwanyaga ubwicanyi , ku rundi ruhande agashima Charles Nyiridandi wagiye mu bwicanyi i Kibeho.

Umunyamategeko Sophie HAVARD ati: “Bucyibaruta yabaye ku isonga ry’ubwicanyi bw ‘Abatutsi anagira ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu ku ishuri rya Murambi, kuri Paruwasi za Cyanika na Kaduha kimwe no ku ishuri rya Marie Merci i Kibeho.”

Nyuma yo kurondora ibyaha bishinjwa Bucyibaruta,  umushinjacyaha Sophie HAVARD ati: “N’ubwo Bucyibaruta atafashe umuhoro ngo ateme umuntu, amaraso y’Abatutsi barenga ibhumbi 100 muri Gikongoro ari ku mutwe we  kuko ibyo byose byakozwe ari umuyobozi kandi ntagire ubushake bwo kubirwanya.”

Yasabye Urukiko kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho, ku ishuri rya Murambi ku rya Marie Merci, kuri paruwasi ya Cyanika n’iya Kaduha ndetse no kuri za bariyeri zitandukanye hirya no hino muri Gikongoro.

We na mugenzi we basabye urukiko kuzahanisha Laurent Bucyibaruta igifungo cya burundu kuko ibyaha ashinjwa bidasaza.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 12, Nyakanga, 2022 nibwo Urukiko rwa rubanda rwatangaje ko uriya mugabo akatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Abarokotse Jenoside hari icyo babivuzeho….

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro ubu akaba akora ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Murambi yatubwiye ko kuba Laurent Bucyibaruta yakatiwe ubwabyo ari ikintu kiza.

Ati: “ Iyo aza gukatirwa burundu byari burusheho kutunezeza ariko no kuba yakatiwe imyaka 20 ubwabyo ni byiza kuko byibura hari ubutabera butanzwe.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Murambi

Avuga ko gukatirwa kwa Bucyibaruta biha isomo n’abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside batarafatwa ko ‘bitinde bitebuke’ bazafatwa igihe cyose bazaba bagihumeka kuko Jenoside ari icyaha kidasaza.

Bucyibaruta ni muntu ki?

Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, aba perefe wa Gikongoro ku wa 4 Nyakanga 1992.

Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n’umukuru w’interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya perefegitura.

Ashinjwa ko abatutsi basaga 50.000 biciwe mu ishuri rya Murambi ku itegeko rye. Ngo yabanje kubashishikariza kuhahungira bizezwa kuhafashirizwa, ariko nyuma baza kuhicirwa n’abajandarume, abapolisi n’interahamwe.

Ashinjwa kandi uruhare mu kwica Abatutsi muri paruwasi za Cyanika na Kaduha, kimwe n’abatutsi biciwe i Kibeho.

U Bufaransa bwashinjwe kenshi kugenda biguru ntege mu gukurikirana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi kubona ibimenyetso bitarananiranye.

Dosiye ya Bucyibaruta Laurent yoherejwe mu Bufaransa mu 2007, ariko nyuma y’imyaka irenga 10 urubanza rwari rukiri mu iperereza ry’ibanze.

Yahungiye mu Bufaransa mu 1997.

Bucyibaruta yakoranye na Col Aloys Simba mu kwica Abatutsi bo ku Gikongoro

Mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko yemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yizeza kongera mbaraga mu gukurikirana abayigizemo uruhare.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version