Polisi Y’u Rwanda Yasabye Urubyiruko Ruba Hanze Kuyijyamo

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP, Jeanne Chantal Ujeneza yaraye asabye urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba hanze yarwo kuzaza rukajya muri Polisi rugatanga umusanzu mu kururindira umutekano.

Hari mu kiganiro yahaye abasore n’inkumo 118 bibumbiye mu itsinda ryiswe Rwanda Youth Club Beligium.

Abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ngo bwari ubwa mbere baje mu Rwanda

Bari mu rugendo bise  Rwanda Youth Tour rubaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko aho rwaherukaga kuba mu mwaka wa 2021.

- Kwmamaza -

Ubwo yabahaga ikaze muri Polisi y’ u Rwanda; DIGP Ujeneza yabashimiye igitekerezo bagize cyo gusura u Rwanda nk’igihugu cyababyaye ndetse bakaba basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo gikuru kiri ku Kacyiru.

Mu kubasobanurira imikorere ya Polisi y’u Rwanda, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yababwiye ko ari urwego rushinzwe umutekano kandi rukorana n’abantu bose.

Yababwiye ko bagomba kuzirikana ko aho bari hose bagomba guhagararira u Rwanda, bakaruvuga ibigwi kandi bakarangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo kwiyubaha no kwanga umugayo.

DIGP Ujeneza yabwiye ruriya rubyiruko ko bakwiyo no kugira uruhare mu gucunga umutekano ndetse n’iterambere ry’igihugu cyabo, aboneraho no kubasaba kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bakagira umusanzu batanga mu kurucungira umutekano.

Yababwiye ko urwego akorera rufite byinshi bashobora gutangamo umusanzu birimo kurwanya ibyaha, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise zifasha abaturage, guharanira ihame ry’uburinganire, kwigisha abaturage kwirinda no kurwanya inkongi, kubungabunga amahoro mu bihugu birimo intambara n’amakimbirane no kurwanya ruswa.

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza aganiriza urubyiruko ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi wa ruriya rubyiruko witwa Bizimana Kennedy niwe wagize igitekerezo cyo gushinga ririya huriro ry’urubyiruko rutuye mu bihugu bitandukanye.

Ati: “Twashinze iri huriro umwaka ushize wa 2021 kuko byari bimaze kugaragara ko hari urubyiruko rutazi amateka n’ umuco by’u Rwanda.”

Ni urubyiruko rwaturutse mu bihugu 13 bitandukanye.

Uru rubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version