Bugesera: Baguwe Gitumo Bari Gukora Amadolari($)

Abagabo babiri batawe muri yombi na Polisi ibasanze mu nzu bivugwa ko bari barayihinduye laboratwari bakoreragamo amadolari y’Amerika($). Bafashwe bari hafi kuzuza $100,000 y’amiganano.

Ni igikorwa cyari kigeze ku kiciro cya nyuma ngo amafaranga bayasohore ‘yuzuye.’

Abaturage nibo bariye akara Polisi.

Abapolisi bahise batangiza gahunda(operation) yo kubafata, baza kubasangana ibikoresho barimo bakoresha ariya mafaranga mu nzu babagamo bifungiranye.

Ubwo babazwaga aho bakura ibikoresho byo gukora amafaranga basubije ko ari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abafashwe ni uwitwa Arafati na Bikorimana bahimba Sharom.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gitaramuka, Akagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange.

Polisi yasanze bicaye bari gucura inoti ya $100.

Abasore babiri bafashwe bakurikiranyweho gukora amadolari

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba SP Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturanyi ba bariya bantu bahoraga bibaza impamvu bamara amasaha menshi bifungiranye mu nzu, bikabashobera!

Byaje gutuma bagira amakenga batekereza ko ibyo bariya bantu bakora bishobora kuba bidakurikije amategeko bahita babimenyesha Polisi nibwo yazaga isanga bahakorera ubukorikori butemewe.

SP Hamdun ati: “ Twasanze abagabo babiri mu nzu bari gukora inoti z’amadolari, buri imwe ifite agaciro ka $100. Bari bafite umugambi wo gukora $100,000.”

Amadolari 100,000 y’Amerika($100,000) angana na miliyoni Frw 100 .

Umwe mu bafashwe yabwiye abapolisi ko ibikoresho byo gukora ariya madolari  yari abimaranye imyaka ibiri kandi ko yabikuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kuva icyo gihe kugeza afatwa, yari arimo ashaka umuntu wamufasha kubibyaza umusaruro.

Yahuye n’uwo bafatanywe batangira gukora ibitemewe n’amategeko ariko umugambi urapfuba biturutse k’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Si ubwa mbere ibyo gukora amadolari bivuzwe mu Rwanda kubera ko muri Werurwe, 2022 hari umugabo wafatiwe muri Banki agiye kuvunjisha amadolari y’amiganano.

Yari $2000 ( angana na Miliyoni Frw 2) yari ajyanye kuvungishiriza muri Unguka Banki iri mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Ibyaha byo gukora amafaranga byari bisanzwe bimenyerewe mu Ntara y’i Burengerazuba, mu Turere twa Rubavu, Rusizi na Burera rimwe na rimwe…

Hari umugabo uherutse kubwira Taarifa ko kuba ibyaha nka biriya byarageze no mu Turere turi mu gihugu rwagati, ari ikibazo inzego z’umutekano zagombye guhagurukira hakiri kare.

Ku byerekeye gukora amafaranga( ay’u Rwanda n’Amadolari), yavuze ko bishoboka cyane ko hari umuntu runaka waba yaracengeye afite imashini ikora amafaranga akaba ari we uri kuri kuyakora muri iki gihe.

Ku byerekeye icyaha cyo gukora cyangwa gukwirakwiza amafaranga, amategeko y’u Rwanda agira ati:

Ingingo ya 269: Kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version