Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 12, Mutarama, 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Turikiya witwa Mevlüt Çavuşoğlu.
Uyu mushyitsi w’Imena akigera mu Rwanda yabanje gusura Stade Amahoro aho ikigo cyo mu gihugu cye kitwa SUMA kiri kuyivugurura.
Ni ibintu byakozwe mu ibanga.
#Ruanda Ziyaretimiz
Visit to #Rwanda🇹🇷🇷🇼 pic.twitter.com/AIhbhRsirw— Mevlüt Çavuşoğlu (@MevlutCavusoglu) January 12, 2023
Nyuma yahise agana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.
Mu gitabo cy’abashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Mevlüt Çavuşoğlu yanditsemo ko igihugu cye kifatanyije n’u Rwanda mu bihe rwanyuzemo.
Yanditse ko ibyabaye mu Rwanda ari ibintu bibabaje byahitanye abantu bagera kuri miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.
Mu nyandiko ye ngufi yanditse ko igihugu cye kishimira ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba u Rwanda rwarimitse ibitekerezo by’ubumuntu.
Ahavuye yagiye kwikirwa na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga by’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.
Dr Vincent Biruta na Turikiya Mevlüt Çavuşoğlu bashyize umukono ku masezerano yo kongera imbaraga mu butwererane mu nzego zitandukanye.
Ni amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo ndetse ‘no mu bya gisirikare.’
Mu masaha ashyira umugoroba, Çavuşoğlu n’itsinda yaje ayoboye bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye.
Nta makuru arambuye ku byahavugiwe ariko birashoboka cyane ko Turikiya yakomeje kwizeza u Rwanda ubufatanye mu by’umutekano cyane cyane ko ishyigikiye umuhati warwo mu kurwanya iterabwoba hirya no hino muri Afurika.
Uruzinduko rw’umunsi umwe Çavuşoğlu yari afite mu Rwanda ararurangiza kuri uyu wa Gatanu taliki 13, Mutarama, 2023.