Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buherutse gusinyana n’abagize Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo amasezerano yo gusenyera umugozi umwe mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Pudence Rubingisa wari umushyitsi mukuru yabibukije ko iyo ibyanditse ku mpapuro bigumye mu kabati biba impfabusa.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 15 y’aka Karere nibo basinye ayo masezerano n’abayobozi ba PSF mu mirenge yabo.
Mu nyandiko ikubiyemo ibyo bazakora, handitsemo ko intego ari uguteza imbere ubukungu n’iterambere ry’abaturage.
Mutabazi Richard uyobora Bugesera guhera mu mwaka wa 2018 yavuze ko ariya masezerano ari intambwe ikomeye mu bufatanye bwa Leta n’abikorera.
Ati: “Turashimira PSF k’ubufatanye tuzagirana. Aya masezerano azadufasha kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna we yemeza ko kimwe mubyo biyemeje ari imikoranire n’ubuyobozi bw’Akarere mu gutuma imibereho y’abatuye Bugesera inoga.
Ngo barashaka ‘kubaka Bugesera y’Ubudasa’.
Bazabikora binyuze mu gutangiza no gushyigikira imishinga iha abaturage benshi akazi kandi ibyara inyungu mu buryo burambye.
Ati: “Aya masezerano ni umusingi ukomeye mu gusangira inshingano z’iterambere ry’Akarere ka Bugesera.”
Mu kuvuga icyo bifuza ku bayobozi, Asiimwe yatangaje ko nta kindi kitari ugushyira mu bikorwa ibikubiye mu byo basinye.
Iyo ngingo niyo na Guverineri Rubingisa ashaka.
Guverineri yagaragaje ko gusinyana imihigo n’Urugaga rw’Abikorera bigamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no kunoza imikoranire mu iterambere rirambye ry’Akarere.
Yabukije abari aho ko mbere y’uko isinywa, imihigo ubundi ibanza gutegurwa, ikanonosorwa.
Mu yandi magambo, kuyisinya biba bivuze ko yateguwe neza bityo ko igihe cyo kuyishyira mu bikorwa kiba kigeze.
Ati: “Tugendeye ku mihigo mumaze gusinya, tugomba kureba iterambere rya Bugesera mu myaka 20-50, ntitwibande gusa ku myaka itatu iri imbere.”
Pudence Rubingisa yongeye kwibutsa abayobora Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa babo ko kari kubakwamo ikibuga cy’indege kizahindura byinshi mu buzima bw’igihugu.
Si icyo kibuga gusa kuko hari inganda ziri kubakwa, imishinga y’ubuhinzi bwuhira n’ibindi bigamije iterambere rirambye, Rubingisa akabasaba kujya babizirikana mu nyungu z’abaturage.
Muri ibi biganiro kandi nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyanditse, abagize Urugaga rw’Abikorera mu Bugesera biyemeje gufasha ubuyobozi kwimura no gutuza abagize imiryango 96 batuye ikirwa cya Sharita.

Iyo miryango izubakirwa inzu 48 bita ‘Two in One’ kandi zigomba kuba zuzuye bitarenze impera z’umwaka wa 2026.