Bugie Wo Muri Uganda Ateganya Kuzakorana Indirimbo Na The Ben

Peter Taarifa
2 Min Read
Gloria Bugie

Umuhanzikazi Gloria Bugie wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda aherutse kubwirira abamukurikira kuri Tik Tok ko yizeye ko mu gihe kiri imbere hari indirimbo ashobora kuzakorana na The Ben cyangwa Diamond.

Yabivuze ubwo yisobanuraga ku bafana be bibazaga icyamuteye kwifotozanya n’abo bahanzi, bakaba barabifashe nko gucisha bugufi igihugu cye Uganda.

Yababwiye ko ibyo yakoze bwari uburyo bwo kugerageza amahirwe ngo arebe ko mu gihe kiri imbere yazakorana indirimbo n‘umwe muri abo bahanzi.

Flavia Bugie ati: “Muzategereze indirimbo nzakorana na Diamond vuba aha, ntimuzangishe impaka. Na [The Ben] nawe muyitegereze.”

Kunenga Buggie byatangiye nyuma y’uko ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, Gloria Bugie yasabye umwanya wo kwegera Diamond Platnumz na The Ben mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Mestil Hotel i Kampala, mbere y’uko abo bahanzi bombi baririmba mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda.

Muri icyo kiganiro, yabasabye ko bakorana indirimbo, avuga ko akunda umuziki wabo, ko bamubereye urugero mu rugendo rwe abasaba ko bazakorana indirimbo.

Yareruye ati: “ Mwambereye urugero rwiza mu rugendo rwanjye rw’umuziki, kandi nishimiye cyane ko ejo tuzasangira urubyiniro ejo. Kuki ntakoresha aya mahirwe mbonye? Diamond Platnumz na The Ben, ndifuza ko twakorana indirimbo. Ndashaka kubereka ibyo umuhanzi wo mu rubyiruko rushya muri Uganda ashoboye.”

Diamond Platnumz na The Ben bari mu bahanzi bari bategerejwe mu gitaramo cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026.

Diamond Platnumz aherutse kuvuga ko yifuza gukorana n’abahanzi bo muri Uganda, ndetse ko hari indirimbo nyinshi yahuriyemo na bo ariko ntizisohoke.

Yavuze ko imwe mu ndirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri icyo gihugu  ishobora gusohoka mu mpera za 2026 cyangwa mu 2027.

Gloria Bugie ni umwe mu bahanzi bakizamuka muri Uganda ariko bamaze kubaka izina mu myidagaduro ya Uganda.

Yatangiye umuziki  mu 2019, azwi mu zirimo ‘Fire,’ ‘Only You, ‘Bankyawa’ izwi nka ‘Nyash’, ‘Light the Firee’, ‘Cherie’ yasohoye mu 2026, n’izindi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *