Isiraheli yakiranye impungenge ibyavuye mu matora yo hagati muri manda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Midterm Elections), izi mpungenge zikaba zishingiye ahanini ku hazaza h’umubano wayo na Washington.
Ku wa 3 Ugushyingo 2026, nibwo byatangajwe ko Abademokarate batsinze Abarepubulikani, begukana ubwiganze mu mitwe yombi ya Kongere ya Amerika: Sena n’Inteko Ishinga Amategeko.
Ibi bivuze ko Perezida Donald Trump azamara imyaka ibiri isigaye kuri manda ye ahanganye na Kongere itegekwa n’ishyaka ritavuga rumwe na we.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ntiyahise agira icyo atangaza ku ntsinzi y’Abademokarate.
Icyakora, abanyapolitiki batavuga rumwe na we muri Isiraheli bahise bayifata nk’ikimenyetso cy’uko uburyo Netanyahu yagiye yegamira ku barepubulikani bushobora kuba bwarangije umubano mwiza Isiraheli yari isanzwe ifitanye n’impande zombi za politiki muri Amerika.
Ibi ni ibyemezwa na The Times of Israel.
Yair Lapid, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, yavuze ko ibyavuye mu matora ya Amerika bigaragaza ko Isiraheli idashobora gukomeza kuyoborwa na Netanyahu.
Yavuze ko aramutse akomeje gutegeka bishobora gushyira mu kaga umutekano wa Isiraheli, demokarasi yayo n’umwanya ifite ku rwego mpuzamahanga.
Yair Golan, uyobora ishyaka Democrats muri Isiraheli, yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza ko Netanyahu yarushijeho gutakaza icyizere mu Badepite b’Abademokarate n’Abarepubulikani.
Golan nawe yaburiye ko Netanyahu nakomeza kuyobora bishobora kuzatuma Isiraheli ihura n’ibihano mpuzamahanga, guhabwa akato no kugirana amakimbirane na Amerika kandi isanzwe ari incuti yayo magara.
Kuki Isiraheli ifite impungenge?
Impungenge Isiraheli ifite, zishingiye ahanini ku ngingo y’uko Amerika isanzwe iyiha miliyari $ 3.8 buri mwaka yo gushyira mu gisirikare kandi ayo mafaranga aba agomba kwemezwa n’Abadepite na Sena bya Amerika.
Muri iki gihe rero, Abademokarate bamwe bari gusaba ko ubwo bufasha busubirwamo cyangwa bugashyirirwaho ibyo Yeruzalemu igomba kuba yujuje ngo ibuhabwe.
Intambara ya Irani nayo iri mu bituma Isiraheli igira impungenge z’uko Abanyamerika bahitamo kuyihagarika itageze kubyo Netanyahu yari yaremeranyije na Trump birimo no guhindura ubutegetsi bwa Irani, hakajyaho ubwo babyumva kimwe.
Ni intambara yahenze Amerika cyane kandi ikaba itamaze igihe kirekire.
Intambara ya Gaza nayo hari Abademokarate banenga ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli muri Gaza no ku bijyanye n’imyitwarire yayo mu gukemura ikibazo cya Gaza n’ejo hazaza h’Abanyapalestina.
I Yeruzalemu bafite impungenge ko Inteko ya Amerika( imitwe yombi) izarushaho guhanga ijisho imikorere ya Netanyahu no kurushaho kumuha umurongo aho kugira ngo ibikorwa byose bibe bishingiye ku mishinga ahinini yigiwe kandi ikemerezwa muri Isiraheli.
Ese ibi bishobora guhindura umubano wa Amerika na Isiraheli?
Birashoboka ko hazabaho impinduka, ariko ntibivuze ko Amerika izahita ihagarika gufasha Isiraheli.
Impamvu ni uko Perezida Trump agifite ububasha bukomeye mu kugena politiki y’ububanyi n’amahanga.
Kongere ishobora gukoresha ingengo y’imari, ibiganiro n’ubugenzuzi kugira ngo igire icyo ihindura.
Hari n’Abarepubulikani bamwe batangiye kugaragaza ko hakenewe kongera gusuzuma umubano wa Amerika na Isiraheli.
Kuri Netanyahu by’umwihariko, ikibazo ni uko ashobora gusanga atakibona ubufasha bwa politiki muri Washington nk’ubwo yari asanzwe yizeye.
Ibi bishobora kugira ingaruka ku ntambara na Irani, Gaza, ubufasha bwa gisirikare ndetse n’imishyikirano y’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ikitezwe na benshi ni ukuzareba uko Netanyahu n’abo bazafatanya gutegeka Isiraheli bazitwara muri ibyo bibazo byose.

