Burera: Abana Bahagarariye Abandi Mu Rwanda Bagiye Kwitoramo Abayobozi

Kuri uyu wa Kane taliki 28, Ukuboza, 2023 mu Murenge wa Nkumba mu Karere ka Burera harabera Ihuriro ry’abana habagarariye abandi ku rwego rw’igihugu bitoremo ababayobora.

Bitabiriye Inama y’igihugu y’abana iri bube ku nshuro ya 16.

Muri iyi nama, abana bahabwa umwanya wo kuvuga ku bibazo bibangamiye umwana w’Umunyarwanda kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.

Bimwe mu bibazo abana bagifite harimo ubukene bwo mu miryango bakomokamo, amakimbirane ashingiye kuri byinshi birimo no gukoresha nabi umutungo w’abashakanye, abakoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi.

- Advertisement -

N’ubwo bimeze gutyo, ku rundi ruhande abana bashima ko hari ingamba zafashwe ngo zibateze imbere harimo Inama y’igihugu y’abana, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, politiki zirimo kugaburira abana ku ishuri, kubakingira indwara zose no kubaha umwanya ngo nabo bagire uruhare mu ishyirwaho rya Politiki zibareba.

Ariko se abana b’Abanyarwanda babayeho bate?

Uko abana bo kwa runaka babayeho nibyo bigena imikurire yabo, haba mu gikuriro gisanzwe, mu mbamutima no mu bwenge.

Imibereho y’abaturage muri rusange niyo igena imibereho y’igihugu bityo n’abana bo mu gihugu runaka bagakura kandi bakabaho mu buryo buhuje n’uko igihugu cyabo gitekanye muri rusange.

Ku byerekeye u Rwanda, hari ibyakozwe ngo abana barwo babeho neza ariko inzira iracyari ndende.

Amakimbirane mu ngo niyo soko yo guhungabana kw’abana, bamwe bikabaviramo guta ishuri, gutwara inda zitateganyijwe cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubutumwa bugufi Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya aherutse gushyira kuri X, yavuze ko abantu bakuru bagomba guharanira uburenganzira bw’umwana, bagaharanira ubuzima n’imibereho ye myiza, uburezi bwiza, imirire iboneye no kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ibyo Minisitiri Dr. Uwamariya yavuze nibyo bikwiye.

Icyakora abantu bakuru bisa n’aho bibuka abana ari uko ibindi byose byamaze gukemuka.

Ababyeyi bo mu Mujyi batwawe no gushaka ifaranga n’aho mu cyaro batwawe no kunywa inzoga.

Imibereho yo mu Mujyi ituma ababyeyi bazinduka inkoko zibika bajya gushaka umugati, bagataha batagangaye kubera umunaniro ntibamenye neza uko abo bibarutse biriwe.

Mu cyaro ho iyo ababyeyi( cyane cyane abagabo) bahinguye cyangwa bakitse imirimo baruhukira aho bapimye urwagwa ruhiye neza.

Haba mu mujyi cyangwa mu cyaro, imihihibikano y’ababyeyi bashaka ubuzima ituma batabonera abana umwanya nyawo wo kubumva no kubaha iby’ibanze mu mikurire yabo.

Ibi kandi urareba ugasanga atari ibintu bizarangira ejo.

Kutabonera abana umwanya uhagije bigendena no kutabona umwanya uhagije kuri buri wese mu bashakanye ngo aganire na mugenzi we.

Amakimbirane kandi akenshi ni aho ava!

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Assoumpta Ingabire yigeze kuvuga ko amakimbirane mu muryango ari yo ntandaro y’ibikorwa bidahwitse bikorerwa abana nk’imirimo irenze ikigero cyabo, bikabagira ho ingaruka mbi.

Kuri we inshingano nyamukuru ababyeyi bafite ni uguharanira kubaka ‘umuryango ushoboye kandi utekanye.’

Yabivugiye mu Karere ka Kicukiro ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika uba buri tariki 16 Kamena za buri mwaka.

Ku byerekeye iterambere ry’umwana w’Umunyarwanda, Sosiyete sivile yo isaba ko ingengo y’imari igenerwa imibereho myiza y’abana yongerwa.

Ivuga  ko hamwe mu hantu hagomba kongerwa ingengo y’imari ari mu kugaburirira abana ku ishuri, schooling feeding.

Kugaburira abana ku ishuri ni gahunda Guverinoma y’u Rwanda yatangije igamije kuzamura imyigire y’abana kuko umwana ushonje adakurikira neza amasomo.

Ibi kandi ngo ni ikintu kiza ku gihugu kuko abana bize neza bavamo abantu bakuru batagwingiye kandi bafitiye igihugu akamaro.

Icyakora n’ubwo muri rusange ingengo y’imari y’u Rwanda yazamuwe nk’uko umushinga wayo uherutse(mu mwaka wa 2022) kugezwa ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, ngo uzasuzumwe ubivuga, hari inzego abo muri Sosiyete sivili bavuga ko ingengo y’imari yari igenewe guteza imbere abana yagabanutse kandi yari kuzabafasha kugira ubuzima bwiza.

Hamwe mu ho bavuga ko yagabanutse ni mu rwego rw’ubuzima.

Urugero ni uko mu nyandiko ikubiyemo umushinga w’ingengo y’imari( Budget Framework Paper, BFP) yerekana ko mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari yari igenewe urwego rw’ubuzima yari Frw 434,186,227,702,  mu gihe mu mwaka wa 2022 ingengo y’imari y’uru rwego yari Frw  354,925,346,160 .

Ni igabanuka ringana na 18.3%.

Ahandi herekana ko hari ibyagombye kongerwa mu ngengo y’imari igenewe umwana n’imibereho ye myiza nk’uko sosiyete sivile ibivuga ni mu rwego rw’ubuzima bw’umwana ‘na Nyina.’

Mu mwaka wa 2021 uru rwego rwahawe Frw 127,629,814,233  mu gihe mu mwaka wa 2022 inyandiko y’ingengo y’imari y’agateganyo ivuga ko mu mwaka wa 2022 uru rwego rwateganyirijwe Frw 45,071,665,076 bingana n’igabanuka rya 64.7%.

Ku byerekeye ingengo y’imari yagenewe kuzamura imirire iboneye ku bana bafite munsi y’imyaka itanu binyuze muri Ongera, inyandiko ibivugaho iteganya ko intego ari uko  abana bose( bangana na 100%) bazahabwa buriya bufasha.

Ubu bufasha bwagenewe Frw 8, 902, 464, 845 kandi ngo aya  mafaranga abo muri sosiyete sivile bavuga ko adahagije, ahubwo ko yagombye kongerwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version