Kenya: Umunyarwanda Yatsinze Urubanza Yari Yarahugujwe N’Umunya Kenya

Rwiyemezamirimo witwa Desire Muhinyuza yatsinze urubanza yaburanaga N’Umunya Kenya witwa Kirimi Koome.

Umucamanza yategetse ko Koome aha Muhinyuza miliyoni $2.6 nyuma y’uko bigaragaye ko yamuhuguje kuba nyiri ikigo gikorera ubucuruzi kuri murandasi kitwa Stay Online Limited (SOL).

Aya mafaranga yari yarafatiriwe n’ikigo gishinzwe ubugenzacyaha kitwa Directorate of Criminal Investigations (DCI) nyuma y’uko Muhinyuza asabye ko afatirwa kuko byari byageze mu rukiko kandi yemeza ko yayariganyijwe.

Muhumuza yaje kwemeza urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha imanza z’ubucuruzi ko kiriya kigo ari icye, narwo rwanzura ko asubizwa ibye.

Iby’ubu buriganya byatangiye muri Werurwe, 2023.

Umucamanza witwa Alfred Mabeya niwe wanzuye ko Muhinyuza yatsinze urubanza.

Muhinyuza yahise avuga ko iki cyemezo ari kizima kandi kizamura icyizere abashoramari bafitiye ubutabera bwa Kenya.

Umucamanza kandi yategetse ko Koome yishyura $100,000 Muhinyuza yamuhaye ngo ayasore undi ntiyayatanga.

Umucamanza Mabeya yavuze ko  Muhinyuza ari we nyiri ikigo kandi akaba ari we wacyandikishije muri Mata, 2023, akaba yari yishyuye $29,000

The East African yanditse ko uru rubanza ari urw’amateka.

Ifoto@ The East African

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version