Burera: Babagira Inka Hasi

Mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera haravugwa inkuru y’abantu babagira inka hasi, abaturage bakavuga ko niba iki kibazo kidahagurukirwe gishobora kuba intandaro y’indwara. Iki kibazo kiravugwa ku gasenteri ka Rusumo.

Abaturage kandi bavuga ko hejuru y’izi nyama zibagirwa ku butaka hari ikibazo cy’umunuko usanga abantu mu ngo zabo cyangwa ukaziba amazuru abaca hafi aho.

Hari umuturage wabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “Urabona ko  hari ibizi biretse hano, amasazi, umunuko ukabije biterwa n’iri bagiro ribagira hasi ku butaka ahantu hari umwanda. Biteye inkeke kandi n’uburwayi ntibwabura bitewe nuko abaturage baza kuhagura inyama zo kurya”.

Icyakora umwe mu baturage b’aho avuga ko n’ubwo babagira kuri sima ariko ari hasi kandi nta suku ihari iboneye.

- Advertisement -

Undi nawe ati “… Barimo kubagira hasi nubwo ari ku isima ariko nta suku ihari, nawe urimo kubibona. Turasaba ko byakwitabwaho uyu mwanda uri muri iri bagiro ugakumirwa,  ubuzima bw’abaturage butarajya mu kaga, ni ukubura uko tugira ubundi twacika ku nyama”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro, Kayitsinga Faustin avuga ko batakwihanganira umwanda.

Niyo mpamvu avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo.

Ikindi ngo ni uko ibagiro rishaje bityo ngo barashaka kureba ahandi baryimurira.

Ati: “Icyo twavuga ni uko ibagiro rishaje ariko rizimurwa mu bihe biri imbere. Hariya niho bari kuba bifashisha. Ku kijyanye n’ikibazo cy’umwanda nta muntu wacyihanganira, tugiye kubikurikirana ndetse nibiba na ngombwa tuzabahana kugira ngo himakazwe isuku inogeye abaturage”.

Ikindi kigaragara hariya ariko giteye impungenge ni uko aho iri bagiro riri ari mu isangano ry’imihanda ku buryo hadasiba urujya n’uruza.

Ibi bituma ibyago by’uko abantu bandura byiyongera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version