Inkuga Nini Yahawe Abarokotse Jenoside Ni Uburenganzira Ku Gihugu Cyabo- Perezida Wa IBUKA

Dr. Philbert Gakwenzire uyobora IBUKA avuga ko inkunga yahawe Abatutsi barokotse Jenoside ziri amoko abiri ariko ikomeye kurusha izindi ari uguhabwa uburenganzira mu gihugu cyabo.

Avuga ko ubwo buryo bubiri burimo ubwa mbere bwa Politiki rusange y’igihugu, iyi ikaba itandukanye cyane n’iyo Abatutsi babayemo mbere ya 1994 aho bimwaga uburenganzira mu gihugu cyabo.

Avuga ko iyi Politiki ari nziza kubera ko iha uburenganzira buri mu Munyarwanda ku gihugu cye.

Gakwenzire ati: “ Muri uru rwego rero abari bamaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi biyumvise mu gihugu cyabo kuko bari bamaze imyaka barimwe uburenganzira mu gihugu cyabo, batitwa abanyagihugu ahubwo ugasanga batotezwa, bakimwa n’icyo buri Munyarwanda wese yashoboraga kuba yabona”.

- Advertisement -

Perezida wa IBUKA avuga ko nyuma y’uko Abatutsi barokotse Jenoside baboneye ko bahawe uburenganzira mu gihugu cyabo, bahise batangira gukora biteza imbere kuko bari bizeye ko nta muntu uri bubakome imbere ngo ababuze uburenganzira bwabo.

Gakwenzire yabwiye RBA  ko kuba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ho ubutegetsi bwatumaga hari bamwe batahabwaga uburenganzira mu gihugu cyabo ari ibintu byatuma hari n’uwavuga ko “ u Rwanda rasanga nk’aho rutariho”.

Mbere y’uko u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimira Inkotanyi zayihagaritse kuko bemeza ko iyo zidatabara umugambi w’abakoze Jenoside wari gukomeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version