Mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera basaba ubuyobozi bwabo kububakira isoko kuko iryo barema rimaze imyaka 20. Bubasibiza ko baba bihanganye kuko nta ngengo y’imari ihari yo kubaka irishya cyangwa gusana irisanzwe.
Uretse kuba rito, iryo soko riranashaje k’uburyo urebera kure ukabanza kuyoberwa niba riremwa n’abaturage.
Nubwo ari uko bimeze, ntibibuza abaturage kurigana kuko nta handi hafi bafite ho kuremera isoko, bagasaba ko ryavugurwa cyangwa, byaba byiza kurushaho, bakubakirwa isoko rishya.
Abaturage bavuga ko ibisenge byaryo bishaje ku buryo mu gihe cy’imvura amazi ava ku mabati agatembera mu isoko aho badandaje inyanya, aho bari gucururiza ifu, imyenda n’ibindi.

Uretse amazi amanuka ku mabati, iryo soko rihura n’andi ava ku musozi bituranye n’ayo mu gishanga cya Rugezi bikarushaho kugora abarirema.
Mukansanga Verdianne uri mu barirema yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko imvura ikunda kubahombya.
Ati:“Iyo imvura iguye usanga amazi yuzuye mu isoko ku buryo kugenda biba ikibazo. Hari n’igihe abakiliya bahitamo kwigendera bataguze kuko batinya kunyagirwa cyangwa kunyura mu byondo.”
Kabarisa Eugènie yavuze ko ubucuruzi buhura n’imbogamizi zituruka ku miterere y’iryo soko rimaze gusaza n’ubuto bwaryo, bakaba babangamiwe n’amazi yireka aho hantu hari n’ibinogo bibika amazi akurura ibizenga.
Ati: “Iyo amazi yinjiye mu isoko hari ibicuruzwa byangirika, cyane cyane imboga, imbuto n’ibindi byangirika vuba. Hari n’abakiliya batagaruka.”

Basaba ubuyobozi bwa Burera kububakira irindi soko kuko ryabazamurira icyashara kandi bigatuma n’abahinzi, aborozi, abanyabukorikori n’abandi babona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Banavuga ko isoko rya kijyambere ryafasha kongera ubucuruzi, rigakurura abakiliya benshi, rikazamura isuku n’umutekano, ndetse rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abaturage n’Akarere muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko ubuyobozi bwako buzi ikibazo cy’isoko rya Butaro ndetse ko abaturage bakeneye isoko rijyanye n’igihe, kandi ahantu hatekanye.
Inzitizi, nk’uko abivuga, ni ingengo y’imari itaraboneka.
Ati: “Isoko rya Butaro kugeza ubu ntiryari ryabona ingengo y’imari yo kuryubaka. Kuri ubu turacyayishakisha ndetse n’abafatanyabikorwa bazadufasha kugira ngo hubakwe isoko rya kijyambere rijyanye n’igihe. Ibyo nibimara kuboneka, abaturage bo mu Murenge wa Butaro bazubakirwa isoko ribakwiriye kandi rijyanye n’igihe.”

Iri soko rya Butaro rirema kabiri mu Cyumweru ni ukuvuga kuwa Mbere no kuwa Gatanu igenekereza rya Imvaho Nshya rikavuga ko rihurirwamo n’abasaga 2000 baturutse muri Musanze na Gakenke n’abo mu yindi mirenge y’Akarere ka Burera.
Amafoto@Imvaho Nshya

