Burkina Faso Irashaka Kwihuza Na Mali

Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho wa Burkina Faso witwa Apollinaire Kyelem de Tambela yasabye mugenzi we wa Mali kurebera hamwe uko ibihugu byombi byakwihuza bigakora igihugu kimwe.

Avuga ko impamvu yabyo ari uguhuza imbaraga kugira ngo babone uko bahangana n’imbaraga mu kurwana n’ibyihebe bimaze iminsi byarazahaje kiriya gice cy’Afurika.

Apollinaire Kyelem de Tambela avuga ko muri iki gihe bishoboka ko ibihugu byombi byihuza kuko byombi bikiyoborwa mu nzibacyuho.

Ikindi ngo ni uko mu kwihuza byazabafasha no kuzamura ubukungu binyuze mu guhuza imbaraga.

- Advertisement -

Muri ibi bihe, ibihugu byombi byigobotoye u Bufaransa bwabikolonije.

Kyelem de Tambela yagize ati: “ Muri ubu bufatanye nibwo tuzagerageza guhuza imbaraga ku mpande zombi kugira duhangane n’ibikorwa by’ibyihebe ndetse bikanadufasha mu kuzamura ubukungu bw’abaturage bacu.”

Avuga ko Mali ikize ku ipamba, ubworozi na zahabu na Burkina Faso nayo ifite ipamba, ubworozi na zahabu.

Uyu muyobozi mukuru yavuze ko kuba buri gihugu gikora ukwacyo kandi byagombye kwihuza, ari igihombo.

Kyelem de Tambela yasaga n’ukomoza ku bihugu byo muri kiriya gice byigeze kwihuriza hamwe.

Ni ibihugu bya Mali, Senegal, Burkina Faso na Benin, hakaba hari mbere gato y’uko byigenga mu myaka yaza 1960.

Mali na Senegal ni ibihugu byo mu gice cya Sahel biri mu bikennye kurusha ibindi kandi ku rwego rw’isi.

Africanews ivuga ko indi ngingo yatumye Burkina Faso isaba Mali kwihuza nayo ari uko yananiwe kwifasha guhangana n’ibyihebe, ikumva ko kwihuza na Mali byazafasha mu gutuma ihangana na bariya barwanyi.

Abasesengura ibibera muri kiriya gice bavuga ko u Burusiya bushobora kuba buri gusaba ko biriya bihugu byihuza, bigatuma buhashinga imizi cyane cyane ko bivugwa ko ari bwo bwatumye u Bufaransa buhatakariza imbaraga.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bwa Mali ntacyo buratangaza ku cyifuzo cy’ubutegetsi bw’i Ouagadougou.

Mali mu ncamake:

Repubulika ya Mali ni igihugu kidakora ku Nyanja. Ni igihugu cya munani kinini ku isi kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 1,240,000, kigaturwa n’abatuge miliyoni 21,9.

Mali igizwe n’Intara umunani, kigakora ku butayu bwa Sahara, ariko kikagira amahirwo yo kunyurwamo inzuzi ibiri nini arizo uruzi rwa Niger n’uruzi rwa Senegal.

Igice kinini cy’ubukungu bwa Mali gishingiye ku buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibuye rya mbere ry’agaciro riyifitiye akamaro ni zahabu kuko Mali ari iya gatatu muri Afurika nyuma y’Afurika y’epfo na Sudani, nyuma ya Mali( icukura toni 63.4) nyuma yayo hakaza Burkina faso icukura toni 45 za zahabu.

Umunyu nawo ni ikintu cy’agaciro Mali icukura ikacyoherereza amahanga.

 Burkina Faso:

Nayo ni igihugu kidakora ku Nyanja. Cyo ni gito cyane ugereranyije na Mali kubera ko gifite ubuso bwa 274,200 km2 .

Ituranye kandi ibihugu byinshi birimo Mali, Niger, Benin, Togo, Ghana na Côte d’Ivoire.

Ubukungu bwayo nabwo bushingiye ku buhinzi kuko bwihariye 32% by’umusaruro mbumbe wa kiriya gihugu.

Bahinga amasaka, uburo, ibigori, ubunyobwa, umuceri n’ipampa.

Icyakora, nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2017 yatangajwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, hari n’ibindi bintu by’ingenzi Burkina Faso yoherereje amahanga.

Ibyo birimo amabuye y’agaciro  afite agaciro ka miliyari $ 1.9, ipamba ryinjije miliyoni $ 198.7 (8.3%), amabuye y’agaciro bita ores, slag, ash [mu Cyongereza] yinjije miliyoni $137.6 (5.8%), imbuto n’’ibinyamisogwe byinjije miliyoni $76.6,  (3.2%) ibihagwari n’ibindi bihingwa bivanwamo amavuta byinjije miliyoni $59.5 (2.5%).

Mu magambo avunaguye cyane cyane mu rwego rw’ubukungu uko niko ibihugu byombi bihagaze.

Kubihuza bizasaba ibiganiro birebire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version