Burkina Faso: Ubutegetsi Bwa Gisirikare Burakomeza Gutegeka Mu Myaka Itanu

Guverinoma ya gisirikare yari isanzwe itegeka Burkina Faso yatangaje ko igiye gukomeza kuyobora mu myaka itanu.

Ubu butegetsi bwari bumaze imyaka ibiri mu nshingano nyuma y’uko buhiritse ubutegetsi bwa Roch Kabore.

Captain Ibrahim Traoré niwe uyobora Burkina Faso muri iki gihe.

Uyu musirikare muto mu mapeti ariko akaba yaragiriwe icyizere ngo ayobora iki gihugu bivugwa ko ari icy’inyangamugayo aherutse kuvuga ko igihugu cye kidashaka gukorana n’Ubufaransa ahubwo gishobora kwishakira abafatanyabikorwa.

- Advertisement -

N’ubwo agiye gukomeza kuyobora iki gihugu, yari aherutse kuvuga ko azaha abasivili ubutegetsi ariko ubu yahinduye izi imvugo.

Byari biteganyijwe ko azava ku butegetsi muri Nyakanga, 2024.

BBC ivuga ko Burkina Faso yamaze gutangira gukorana na Mali mu rwego rwo gukomeza gukora gisirikare mu miyoborere y’ibi bihugu.

Yungamo ko iyo mikoranire yemerejwe mu nama iherutse kubera i Ouagadougou.

Muri iyo nama byemejwe ko Capt Traoré azakomeza kuyobora andi mezi 60, azatangira kubarwa taliki 02, Nyakanga, 2024.

Ubuyobozi bwa Burkina Faso buvuga ko ibintu bigenze neza hagati aho amatora yategurwa akanakorwa.

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso bwatangiye muri Mutarama, 2022 ubwo Lt Col Paul-Henri Damiba yahirikaga Perezida Roch Kaboré.

Icyo gihe yavuze ko ahiritse ubutegetsi kuko uwo yahiritse yananiwele guhangana n’inyeshyamba zari zarazengereje Burkina Faso.

Kuva mu mwaka wa 2015 nibwo ibibazo byatangiye muri Burkina Faso

Icyo gihe Al-Qaeda niyo yari yarazengeje iki gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version