Huye : Akurikiranyweho Kwica Nyina

Abajura b'i Huye baravugwaho gusahura kiliziya

Mu Mudugudu wa Rugarama mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye haravugwa umugabo Shumbusho Viateur uvugwaho Kwica Nyina w’imyaka 95.

Shumbusho we afite imyaka 48 akaba asanzwe ukuriye irondo mu Mudugudu wa Rugarama nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyanditse.

Yabanaga na Nyina witwaga Nakabonye Venantie.

N’ubwo hari abavuga ko yazize umuhungu we, hari abandi bavuga ko yazize gusaza n’uburwayi bugendana nabyo.

Inzego z’ibanze zagezeyo zisanga nyakwigendera afite inzitiramibu mu ijosi kandi itandukanye niyo yararagamo.

Banasanze umurambo we ufite ibikomere ku irugu.

Umwe mu buyobozi bo muri kariya gace avuga ko uko byagaragaraga abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo mu nsi y’igitanda ngo basibanganye ibimenyetso.

Umukecuru Nakabonye yabanaga n’abakazana be babiri n’umuhungu we n’abuzukuru be umunani.

Uriya muyobozi yakomeje avuga ko nta makimbirane yari zwi uriya nyakwigendera yari afitanye n’umuryango we.

Inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zageze ahabereye ibi byago ,RIB itangira iperereza.

Undi watawe muri yombi ni umushumba wakoraga muri urwo rugo witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28 .

Umurambo wajyanwe ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version