Ahitwa Namugongo muri Uganda hari kubera igikorwa cyo kwibuka abahowe Imana bazira ukwemera kwa Gikirisitu mu bwicanyi bakorewe hagati y’umwaka wa 1885 na 1887.
Abantu babarirwa mu bihumbi byinshi baturutse hirya no hino muri iki gihugu bagana i Namugongo ngo bibuke abo bantu bari bakiri bato ndetse bamwe bari bataruzuza imyaka 18 y’ubukure.
Antoine Cardinal Kambanda nawe ari mu bitabiriye kwibuka abo bantu.
Abibukwa ni abantu 22 bishwe bazira ukwemera kwabo, bakaba barishwe mu gihe aho bari batuye hayoborwaga n’ubwami,
Abishwe icyo gihe bazize ko banze gusenga Imana gakondo za Uganda ahubwo bahitamo kwiyegurura ukwemera kwari kwadukanywe n’Abamisiyonari.
Byarakaje umwami Kabaka Mwanga ategeka ko abo bose bicwa batwikiwe mu mbingo bakabagerekeranya nk’amasiteri y’inkwi bakabatwika.
Mu mwaka wa 1920, nibwo bagizwe abatagatifu mu buryo bw’agateganyo ariko byemezwa mu buryo bwa burundu mu mwaka wa 1964 nyuma y’igitangaza cyabaye ubwo ababikira babiri babiyambazaga bigatuma bakira indwara bari barwaye.
Abazwi cyane mu bahowe Imana b’i Bugande ni Charles Lwanga, Kizito, Mugagga, Dionios Sebuggwawo wari ufite imyaka 17 wishwe n’Umwami amuteye icumu amuziza kwigisha bagenzi be gatigisimu.
Kiliziya yamugize umuvugizi n’umurinzi w’abaririmbyi, abanyamuziki n’amakorari.
Andereya Kaggwa wari n’umutoni ibwami kubera kuvuza ingoma, yishwe ku ngoma y’umwami Mwanga kubera kwigisha ijambo ry’Imana, na Ngondwe wari umurinzi w’abasirikare b’ibwami akaba no mu bakusanyaga amaturo y’ibwami aza kwicwa azira kuvuga ko yamenye Yezu kandi adashobora kumureka.