Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yavaga i Kigali ijyanye imifuka myinshi y’umuceri i Rusizi yaguye mu ishyamba rya Nyungwe shoferi ayigwamo, kigingi arakomereka bikomeye.
Uwakoze impanuka yari asohotse mu Murenge wa Rangiro yinjiye muwa Bushekeri, akata ikoni ntiyarirangiza agwa mu muferege.
Byabereye mu Kagari ka Muvungira, Umudugudu wa Mujabagiro winjiye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Appolonie Mukamasabo yabwiye Taarifa ko koko iriya mpanuka yabaye.
Ati: “Ni koko iyo mpanuka yabaye. Yari irimo abantu babiri ari bo shoferi na kigingi we. Kigingi yakomeretse byoroheje ariko umushoferi yakomeretse bikomeye k’uburyo bamugejeje no kwa muganga akitaba Imana”.
Bombi batwawe ku bitaro bya Bushenge ari naho Shoferi yapfiriye. Byabereye ahitwa Kuw’Inka mu Murenge wa Rangiro.
Meya wa Nyamasheke avuga ko amakuru yumvise avuga ko shoferi yakase nabi bituma imodoka ihita ihenanguka munsi y’umuhanda.
Ikindi ngo ni uko imodoka itaguye kure ahubwo yerenze umuhanda ariko ntiyatogoga ngo igere kure.
Hagati aho ariko umuhanda waje kuba nyabagendwa.
Meya wa Nyamasheke asaba abashoferi kujya baruhuka bihagije kuko ngo bishoboka ko impanuka yatewe n’uko shoferi yasinziriye.
Ikindi kandi ngo iriya mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba saa kumi n’iminota mirongo itanu n’irindwi( 6h57).
N’ubwo bikiri mu iperereza, ariko amakuru avuga ko ngo shoferi yatwawe n’agatotsi akara ikorosi nabi arenga umuhanda.